Ibisonanuro abaturage b’ i Rubavu batanze nyuma yo kwicisha amabuye umugore

Ku mugoroba wo kuri uyu wa  Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023, nibwo mu Karere ka Rubavu bmu mudugudu wa Makurizo, akagari ka Makurizo ho mu murenge wa Cyanzarwe, humvikanye inkuru iteye agahinda naho Umugore witwa Mukarukundo Elina  yicishijwe amabuye n’abaturage bamushinjaga kuba umurozi.

Amakuru ikinyamakuru  BWIZA  cyamenye dukesha ino nkuru ni uko Mukarukundo w’imyaka 55 y’amavuko mbere yo kwicwa yakekwagaho n’abaturage kuroga abana batatu b’uwitwa Hakizimana Pierre.

Babiri muri aba bana bapfuye mu bihe bitandukanye, kuko umwe yapfuye ku itariki ya 29 Ugushyingo undi apfa ku wa 2 Ukuboza 2023 aguye mu bitaro bya Gisenyi.Iki kinyamakura ubwo cyasobanuzaga ibyabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Makurizo, Muvandimwe Jacques, yavuze ko Meya wa Rubavu ari we wabitangaho amakuru arambuye.Ati: “Amakuru yose nayahaye Meya, abe ari we muyabaza.”

Ubwo iyi  nkuru yakorwaga  Bwiza ntiyari yagashoboye kuvugana na Meya Nzabonimpa Déogratias kuko Telefoni ye yahamagarwaga igahita yikuba. Uyu muyobozi kandi ntiyari yagashoboye gusubiza ubutumwa umunyamakuru yamwandikiye ku rubuga rwa WhatsApp.

Nta rwego na rumwe kandi kugeza ubu rushaka kuvuga ku byabaye.Amakuru yizewe cyakora iki gitangazamakuru cyahawe ni uko abishe Mukarukundo bari banabanje gutemagura urutoki rw’iwe.

Amafoto ateye ubwoba twabonye yerekana umurambo w’uyu mudamu ukikijwe n’umurondo w’amabuye abamwishe bari bagiye bamutera.Nyuma yo kwicwa inzego zirimo urw’ubugenzacyaha zahise zijyana umurambo we mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.Kugeza ubu abantu babarirwa muri batandatu ni bo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Mukarukundo, nk’uko umwe mu bayobozi wifuje ko amazina ye atatangazwa yabyemeje.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) cyakora ntirurabasha kwemeza niba rwataye muri yombi abo bantu, kuko iki kinyamakuru twavuze ahabanza cyagerageje kubibaza Dr Murangira B Thierry uruvugira agakupa Terefoni ye igendanwa.

Inkuru ya Bwiza.com

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro