Dore amazina umukobwa wese yakwita umusore bakundana agahora amusekera bigatinda

 

 

Ni byiza kwita umukunzi wawe amazina y’urukundo kuko yongera ibyiyumviro by’urukundo bikanatuma murushaho kwiyumvanamo.Ukuyemo amazina amenyerewe nka Baby, Sweetie, Honey n’andi abantu bakundana bakunze kwitana hari n’andi mazina y’urukundo umukobwa yakwita umusore bakundana maze akanyurwa:

1. AMORE MIO: Iri ni izina rikomoka mu rurimi rw’Igitariyani risobanura ‘mukunzi wanjye’.

2. MI AMOR: Iri zina naryo rikomoka mu rurimi rw’iki Espanyoro risobanura ‘mukunzi wanjye’

3. CHARMING: Iri ni izina ushobora kwita umukunzi wawe igihe ubona anyura umutima wawe ku rwego rukomeye kuko ubusanzwe iri jambo risobanura ikintu cyangwa umuntu utangaje.

4.TIGER: Ubusanzwe muziko urusamagwe ari inyamanswa ikaze, igihe rero umukunzi wawe ubona akora akazi ke ko mu buriri neza uba wumva ari intwari yawe iri ni izina ryiza ryo kumwita.

5. ROMEO: Ujya wumva inkuru ya Romeo na Juliet; niba wumva ufite umukunzi w’igikundiro ushobora kumwita iri zina nawe akishima kuko aba yumva ko uzirikana urwo agukunda.

6. SOULMATE: Iri jambo ubusanzwe risobanura ikintu cyangwa umuntu ukunyura cyangwa ukugera ku mutima. Niba wumva muhuje imitima yanyu itekanye ku bwo kumenyana wamwita iri zina kugira ngo umuhamirize ko yakugeze kunyota.

7. ADORABLE: Iyo wumva umukunzi wawe akunyuze kandi akunejeje nibwo ushobora gukoresha iri zina ukamwereka uburyo ubiha agaciro.

8. SUGAR: Isukari ubusanzwe iraryohera. Niba umukunzi wawe agukunda bikunyuze kandi akaba arangwa n’urukundo ruhebuje iri zina warimuhamagara.

9. SUGAR LIPS: Ngira ngo uri kubona ijambo isukari n’iminwa. Niba bizu aguha wumva ikujyana aho abakundana bita muri paradizo wamwita iri zina nawe akanezerwa.

10. MY ONLY ONE: Igihe umukunzi wawe wumva ariwe wenyine mu buzima bwawe ukamwita iri zina nawe azumva ko ari umwihariko.

11. MY SUNSHINE: Iri jambo ubusanzwe risobanura imirasire y’izuba. Niba umukunzi wawe yaratumye ubona isi ibengerana kuri wowe ukibagirwa icyasaga n’umujwima cyose wamwita iri zina.

12. MY EVERYTHING: Ibi bisobanuye kuba ari buri kimwe cyose. Niba ubona ntacyo wakora ngo kigende neza atari mu buzima bwawe iri zina niryo rimubereye.

13. MY HERO: Ibi bisobanuye kuba ari intwari yawe. Niba ubona umukunzi wawe ntacyo atagukorera ni intwari yawe. Iri zina ryamufasha kumva ko uha agaciro ibyo agukorera.

14. MR GOOD LOOKING: Iri zina rishingiye ku bwiza bw’umukunzi wawe. Niba ukunda uko asa n’uko ateye kuri mwita ni byiza cyane

15. MY LOVE: Rukundo rwange. Iri naryo ni izina rimaze igihe ariko ryiza kandi rizaorana umwimerere. Rikoreshwa igihe umukunda cyane.Aya rero ni amwe mu mazina meza wakwita umukunzi wawe akanezerwa. Akenshi iyo uhamagaye umuntu izina aharanira kumenya ibisobanuro byaryo niyo mpamvu amenshi agaruka ku myitwarire y’uwo iryo zina rihamagawe. Iyo yumvise rihuza n’ibikorwa bye ushima arushaho kwiyumvamo urukundo no gukomeza agana imbere

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.