Mu gikorwa kiswe national talent day cyabere i huye mu mpera z’iki cyumweru , minisiteri ya siporo yatangije kumugaragaro gahunda yo gushakisha impano zabakiri bato mu mikino itandukanye.
Mu mpera z’ iki cyumweru abana bafite imyaka 14 kumanura mu bahungu n’abakobwa b’ahuriye mu Karere ka Huye, ni mu gikorwa cyateguwe na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda k’ubufatanye n’Ikigo cy’Abafaransa kiterambere AFD (Agence Française de Development) mu rwego rwo kuzamura impano zabakiri bato mu mikino itandukanye binyujijwe mu mushinga w’Isonga.
Iki gikorwa cyabaga ku nshuro ya mbere, imikino yatangiye kuwa 6 tariki 2 isozwa kuri iki cyumweru tariki 3 ukuboza yaberaga kubibuga bitandukanye bihereye mu bigo byo muri aka karere ka Huye. Abatoza b’abana bitabiriye iyi mikino bavuga ko ari igikorwa kiza kizafasha kumurika impano nyishi zabakiri bato.
Umuyobozi wa karere ka Huye ANGE SEBUTEGE yishimiye ko iyi mikino yabereye i huye ndetse anatangaza ko hari ibikorwa remezo bagiye gusigirwa n’iyi gahunda y’isonga harimo ibibuga byubatswe nibindi bigiye kubakwa.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya siporo NIYONKURU ZEPHANIE wari umushyitsi mukuru, yatangaje ko ari igikorwa cyatangiye neza ndetse ko abana bagaragaje impano kurusha abandi bagiye gushyirirwaho uburyo buzakomeza gukurikirana impano zabo.
Mu magambo ye yagize ati “Ni gahunda y’imikino igamije guteza imbere impano z’abana. Twagira ngo turebe aho bageze, mu biruhuko binini tuzongera dukore izindi ‘Camps d’entraînement’, ayandi mahuriro yo kureba impano no kwitorezamo. Turakomeza tubahugure! Aho biga hari dufite abatoza dukorana babakurikirana, abahungu n’abakobwa. Tuzakomeza kuzana n’abatoza barebamo abafite impano kurusha abandi, kugira ngo babajyane muri gahunda zitandunye.”
Kuri iyi nshuro habaye imikino mu byiciro 6 aribyo , umupira w’amaguru, basket ball, Volley ball, handball, amagare no gusiganwa ku maguru. Abana bitwaye neza ku giti cyabo ndetse n’ibigo byahize ibindi bahembwe imidare n’ibikombe.
Ku itariki 27 Gashyantare 2021 Leta y’U Rwanda yasinyanye amasezerano nikigo kiterambere AFD cy’Abafaransa agamije gushyira mu bikorwa gahunda yisonga azageza 2030, Iyi gauhunda yiswe isonga program yashizweho mu rwego rwo kurema abakinnyi b’umwuga mu mikino itandukanye ndetse bikaba biteganyijwe ko izajya iba ngaruka mwaka.