Ese birashoboka ko umugore yacikwa akarekura inkari aho kurekura amavangingo mu gihe cyo kurya agatunda ?

 

Abantu benshi bibaza niba bishoboka ko umugore yarekura inkari ziva mu ruhago mu mwanya w’amavangingo cyangwa se bakibaza niba mu gihe hakorwa imibonano bijya bibaho ko ashaka kwihagarika akaba yahagarika icyo gikorwa.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umugore ashobora gucikwa akarekura inkari mu gihe cy’imibonano ariko bikaba ari ikibazo cy’uburwayi aba akwiye kujya kwa muganga.Bitewe n’uko umugore iyo akora imibonano aba yirekuye wese imikaya ikifungura birashoboka ko yacikwa ariko ahanini ni igihe afite uburwayi nk’uko twabigarutseho haruguru.

Mu busanzwe imiterere y’umugore cyangwa umugabo ikozwe mu buryo imyanya imwe n’imwe iba ifunze bigizwemo uruhare n’imikaya izwi nka sphincter cyane cyane ku myanya myibarukiro ,kugeza ashatse kwihagarika ikifungura.Iyo habayeho gutera akabariro rero ya Sphincter irabimenya ikifunga bityo ntihabe habaho kwihagarika inkari zisanzwe.

Niba umugore ashobora kugira ubwoba ko inkari zishobora kuza akora imibonano , agirwa inama yo kubanza kwihagarika.Ikindi kugirango umugore azane amavangingo akenshi ikibigaragaza n’uko nta ruhare rwo kuyasunika agira , iyo habayeho uruhare mu kuyasunika,ni cyo cyagihe ashobora gushiduka yarekuye inkari.

Related posts

Umusore wigaga muri Kaminuza ya UTAB waburaga iminsi mike ngo amurike igitabo yishwe urupfu rubi

Byinshi ku kirungo cya Maggi kivugwaho gutera kanseri

Aisha ufite igikomere cy’ urukundo yavuze ko atazasubira gusura abasore muri ghetto kuko ngo yakuyemo imbwa yiruka