Dore ingaruka uzahura nazo niba uhita wambara imyenda mishya  utabanje kuyifura

Ushobora kuba uri muri bamwe bagura umwenda mushya bakava ku isoko bawambaye cyangwa ukumva bwatinze gucya ngo uhite uwurimbana utawufuze, gusa ubushakashatsi bugaragaza ko atari byiza kuko byakugiraho ingaruka mbi zitandukanye zirimo kurwara indwara zifata uruhu.

Kuwa 24 Mata 2024, Ikinyamakuru 7 Sur 7 Ishami ryo mu Bubiligi, cyatangaje ko ubugenzuzi bwakozwe na Sosiyete Le Chat ikabukorera ku baturage 1000 bo muri icyo gihugu , bwagaragaje ko 30% by’abo baturage ari bo bafura imyenda mishya mbere yo kuyambara.

Inzobere mu kuvura indwara zifata uruhu, Barbara Geusens, atanga igitekerezo ku byavuye muri ubwo bugenzuzi, yavuze ko atari byiza kwambara imyenda mishya idafuze.

Yavuze ko iyo myenda ikunze kubamo ibinyabutabire nka ‘dyes’ byangiza uruhu ku buryo rwakwibasirwa na ‘allergie’, bikaba byaba bibi kurushaho yambawe n’umuntu usanzwe ugira uruhu rutihanganira impinduka nk’izo.

Mu bindi yakomojeho kandi ni uko iyo bigeze ku bana ari ukwitwararika cyane ntibambikwe imyenda idafuze, kuko bari mu kaga ko kwibasirwa n’ingaruka kurusha abandi.

Related posts

Iyi nkuru ireba abari hejuru y’imyaka 18: Ese ubundi umuntu adakoze imibonano  byamutwara iki?Sobanukirwa

Urugutegereje niba hari uwo wakunze ukamwimariramo wese

Ubwoko bw’inkundo ukwiye kwirinda mu buzima bwawe