Guhangira abagore n’urubyiruko imirimo, gukoresha neza ubwenge buhangano (AI) n’ihindagurika ry’ikirere! Ubutumwa bwa Perezida Kagame wahembwe mu gutangiza CHOGM 2024

Perezida Kagame avuga ko guhangira abagore n'urubyiruko imirimo no gukoresha neza ubwenge buhangano, bizafasha mu guhangana n'ibura ry'akazi n'ikibazo cy'abimukira

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko guhangira Urubyiruko n’abagore imirimo ifatiye ku Ikoranabuhanga no gukoresha ubwenge buhangano mu buryo bwiza, ari bimwe mu bizatanga igisubizo ku bibazo by’ibura ry’akazi no guhangana n’ibibazo by’Abimukira byeze cyane muri iyi minsi.

Ibi bikubiye mu butumwa yatanze kuri uyu Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya Commonwealth [CHOGM], iri kubera mu Murwa Mukuru, Apia wa Samoa.

Mu ijambo rye, Paul Kagame yagaragaje ko gushakira Abagore n’abakiri bato imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga no gukoresha neza ubwenge buhangano bikwiye kuba intego ya mbere ya Commonwealth muri uyu mwaka, kuko ari bimwe mu bizatanga igisubizo ku bibazo by’ibura ry’akazi no guhangana n’ibibazo by’Abimukira byugarije Isi ya none.

Ati “Guhangira Abagore n’Abakiri bato imirimo ifatiye ku Ikoranabuhanga bikwiye gukomeza kuba ku gasongero kuri gahunda y’uyu mwaka. Tugomba kwishingikiriza ku guhanga udushya n’ikoranabuhanga kugira ngo dukemure ikibazo gihangayikishije cy’ubwiyongere bw’ibura ry’imirimo n’ukwimuka kwa hato na hato. Ubwenge buhangano ntibukwiriye kuba ikibazo. Mu gihe byakozwe mu buryo bwiza ndetse hanashyizweho gahunda zihamye, dushobora no gukora ibyisumbuye ku byo twatekerezaga tukarushaho gusugira.”

Perezida Kagame kandi wari n’Umukuru w’Umuryango Commonwealth muri iyi myaka ibiri ishize, yibukije abakuru b’ibihugu na za guverinoma ko ubushyuhe bukomeje kwiyongera, by’umwihariko mu bihugu by’ibirwa bito mu nyanja ya Pacifique no mu karere ka Caraïbes.

Yagize ati “Ubushyuhe buri kwiyongera, kandi ku bihugu by’ibirwa bito muri Pacifique no muri Caraïbes ni ingorane. Afurika na Aziya na byo bisangiye uwo mutwaro. Ntwabwo dushobora kwirengagiza amajwi y’abatabariza iki cyiza. Nta n’ubwo bakagombye kuba batwinginga badusaba ubufasha bwacu.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko iki kibazo kidashobora kubonerwa umuti hatabaye inkunga y’ibihugu bikize, ariko kandi n’imbaraga zihuriweho n’amahanga yose zigakomeza kuba umusingi.

Ati “Nyirizina, icyakizadufasha guhanga n’ihindagurika ry’ikirere, ni inkunga ituruka mu bihugu bikize. Icyakora, imbaraga zihuriweho ntizigomba guhagararira aho. Ingingo zigomba kuba ari iza nyazo, hatajemo ibyo kugusha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu myenda.”

Muri uyu muhango kandi, Perezida Kagame yahawe igihembo cy’Umunyafurika w’umwaka wagaragaje impinduka ziteza imbere ubukungu kuri uyu mugabane, mu bihembo bigenerwa abayobozi mu bya politiki n’ubucuruzi bizwi nka ‘All Africa Business Leaders Awards, AABLA’.

Perezida Kagame uri muri Samoa kuva tariki 21 Ukwakira kandi yitabiriye Inama itegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga uzwi nka SMI (Sustainable Markets Initiative), uharanira guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije. Ni inama yayobowe n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, muri Samoa.

Sustainable Markets Initiative ni gahunda yatangijwe na Charles III mu 2020 ubwo yari mu nama ngarukamwaka y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu yabereye i Davos mu Busuwisi.

Perezida Kagame kandi yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Papua New Guinea, James Marape, baganira ku kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Kane, kandi yabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda Gaston Browne, baganira ku buryo bwo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, banareba inzira nshya z’ubufatanye mu nzego zinyuranye.

Perezida Paul Kagame kandi ku munsi wa mbere yari yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Afioga Fiamē Naomi Mata’afa, byibanze ku kunoza umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.

Iyi Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya Commonwealth [CHOGM], ikomeje kubera mu gihugu cya Samoa, yatangiye tariki 21 ikazasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024.

Perezida Kagame avuga ko guhangira abagore n’urubyiruko imirimo no gukoresha neza Ubwenge Buhangano, bizafasha mu guhangana n’ibura ry’akazi n’ikibazo cy’abimukira
Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya Commonwealth [CHOGM], iri kubera mu Murwa Mukuru, Apia wa Samoa.

Related posts

Gasabo: Umuryango wabuze abana babo uri mu gahinda gakomeye.

RIB yabafatiye mu bujura bw’ inzoga za Fake ,Uko babigenzaga amayeri yabo yatahuwe

Nyuma yo gutabwa muri yombi Fatakumavuta basanze yakoreshaga ibiyobyabwenge