Human Rihgts Watch wasohoye Raporo ishinja M23 kwica abasivili barenga 30 kuva yafata Bunagana.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu ufite ikicaro i New York ” Human Rights Watch” wasohoye Raporo ishinja M23 ubwicanyi ku basivili basanga 30 babarizwa mu bice byose bya Teritwari ya Rutshuru igenzura.

Uyu muryango uvuga ko kuva muri Kamena hagati M23 yafata umujyi nyambukiranyamupaka wa Bunagana, imaze kwica abasivili barenga 30 mu bice byose igenzurwa.

Umuyobozi ushinzwe Ishami nkeramuramakimbirane muri HRW Ida Sawyer , kuri uyu wa 14 Nyakanga 2022, ubwo yagezaga ijambo ku nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yatangaje ko ku wa 21 Kamena 2022, Izi nyeshyamba zishe abantu abagera kuri 20 mu gace ka Kavumu kari mutwo M23 Igenzura muri Teritwari ya Rutshuru.

Uyu muyobozi avuga ko muri abo 20 harimo abantu 2 bakiri bato , avuga ko M23 yabishe ibaziza gutanga amakuru ku ngabo z’ igihugu FARDC bazimenyesha aho ibirindiro bya M23 biherereye. Ati“ bamwe bishwe bahunga , mu gihe abandi bishwe bigambiriwe. Hari abana b’ abahungu bafite imyaka 6 n’ uw’ 7 biciwe ku kibuga cy’ umupira i Biruma”.

Uyu muyobozi muri HRW avuga ko M23 yagiye guca abandi benshi mu bice bya Kisiza na Katwa.

Madamu Ida akomeza avuga ko kuba M23 igikora ibyaha by’ intambara ari uko ubwo yatsindwaga abayobozi bayo banze gushyikirizwa ubutabera bikozwe n’ ibihugu byabakiriye aribyo by’ u Rwanda na Uganda. Yashoje asaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufasha Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kwinjira mu kibazo cya M23 yemeza ko ikomeje gutikiza ubuzima bw’ inzirakarengane mu burasirazuba bw’ iki gihugu.

Umuyobozi muri Human Rights Watch

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.