” Ejo numpa nzakurya ak’inyuma” amagambo ari mu ndirimbo akinyuma ya Bruce Melody na Shyadyboo yamaganiwe kure na benshi bavuga ko ari ibishegu

Nyuma y’amasaha macye umuhanzi Bruce Melody asohoye indirimbo yise ak’inyuma, ku mbuga nkoranyambaga abatari bacye bayamaganiye kure ndetse banatabaza Minisiteri ifite umuco mu nshingano bavuga ko amagambo ari muri iyi ndirimbo y’uyu muhanzi ari ibishegu.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo aganisha ku busambanyi cyane kuko nk’amwe mu magambo ayigize anagaruka cyane mu nyikirizo yayo(Chorus) agira ati ” Ejo numpa nzakurya ak’inyuma ubu ndananiwe” mu gitero cya mbere hari aho agira ati” ibyo ushaka biragaragara ariko imyaka iranjyanye, uhora ushaka ko nkujya inyuma nko muri filime, sinishoboreye”.

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe barayishyigikiye babona umuhanzi nta kosa yakoze abandi bakabona ishyano ryacitse umurizo kuko ngo irimo amagambo y’urukozasoni ayo twita ibishegu. Hari amakuru avuga ko ngo uyu muhanzi iyi ndirimbo ye ngo yayisohoreye abantu batengeje imyaka 18.

Mu bayamaganiye kure harimo umunyamakuru Jamvier Popote. Kuri Twitter ye kuri iki cyumweru Popote yabwiye abamukurikira ko yabyutse yumva iyi ndirimbo ya Bruce Melody ariko akaba ari gushaka uburyo yayisiba mu bwonko bwe akamera nk’aho atigeze ayumva. Popote yanditse ati” Mbyutse numva indirimbo ya Buru Semelodi irimo ibintu by’inyuma, ndi gushaka gomme ngo mpanagure mu mutwe ibyo numvise”.

Nyirubwite Bruce Melody akimara gusohora iyi ndirimbo, yagiye kuri Twitter ye amenyesha abamukurikira ko yayisohoye. Abayumvise bamuhaye ibitekerezo byabo uko bayumva maze benshi bibanda kumubaza ubutumwa yashakaga gutanga. Uwitwa the Abra kuri Twitter we yatanze impuruza avuga ko iyi ndirimbo ishobora gutuma abantu bakora ibidasanzwe.

Si ubwambere uyu muhanzi Bruce Melody akora indirimbo zirimo amagambo yerekeza mu bikorwa by’ubusambanyi, hari iyitwa Ntiza yakoranye n’undi muhanzi witwa Mr Kagame ndetse n’indi ye ku giti cye yitwa Samoya yanagarutsweho cyane igihe u Rwanda rwari muri gumamurugo kubera Covid-19.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga