Hazubahirizwa ubusabe bwande? Hamenyekanye igihe cy’umwanzuro ndakuka ku mukino wa Rayon Sports na APR FC

Umukino wa Rayon na APR FC uzafatirwa umwanzuro ku wa Gatanu

Ubuyobozi bw’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League” bwemeje ko buzaterana ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 kugira ngo bufate umwanzuro ku gihe umukino wa Rayon Sports na APR FC uzabera.

Ni nyuma y’uko Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Premier League rutangaje ko rwakiriye ubusabe bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC buyigaragariza ko yifuza kutazakina umukino w’ikirarane wagombaga kuyihuza na Rayon Sports ahubwo hagakurikizwa ingengabihe isanzwe.

Amakuru avuga ko nyuma y’umukino wa Etincelles, APR FC yabwiye Rwanda Premier League [RPL] ko itumva impamvu ikirarane cyo ku munsi wa gatatu wa Shampiyona cyakinwa mbere y’ibindi. Aha niho yahereye isaba ko hakinwa umukino wayo na Gasogi United nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe nk’umukino wa gatandatu na ho Rayon igakina na Bugesera nk’uko byari biteganyijwe.

Uyu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wari washyizwe ku wa 19 Ukwakira 2024.

Ni ku nshuro ya gatatu uyu mukino waba ugizwe ikirarane dore ko mbere na mbere wari gukinwa tariki ya 14 Nzeri 2024 ariko uhurirana n’uko APR FC yari ihafite umukino ubanza wa CAF Champions League yasezereyemo Azam ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Na tariki 19 Ukwakira uyu mukino wari wimuriweho nudakinwa, uzashyirwa ku yindi tariki itaramenyekana.

Umukino wa Rayon na APR FC uzafatirwa umwanzuro ku wa Gatanu
Rayon Sports irifuza gukina tariki 19 Ukwakira

Related posts

Birabazwa nde? Muri Rwanda Premier League ntibavuga rumwe ku “iburizwamo” ry’umukino wa Rayon Sports na APR FC

“Mu Rwanda nta rutahizamu navuga wangoye”! Ntwari Fiacre wahishuye ibihe byiza yagize muri Shampiyona y’u Rwanda n’abakinnyi 2 bamuhaga umutekano

Amb. Gen. Nyamvumba yasuye Amavubi muri Tanzania mbere yo gukina na Sudani