Mutsinzi, Nshuti, Imanishimwe, Gueulette na Kwizera bageze mu myitozo y’Amavubi yitegura Ibitarangwe bya Bénin [AMAFOTO]

Léopold Marie Samuel Gueulette ahanganye n'Umunyezamu, Ntwari Fiacre

Abakinnyi bayobowe na Mutsinzi Ange Jimmy, Nshuti Innocent, Imanishimwe Emmanuel “Mangwende”, Samuel Gueulette Marie na Kwizera Jojea bakina hanze y’u Rwanda bakoranye na bagenzi babo imyitozo itegura umukino wa Bénin tariki 11 Ukwakira 2024.

Ni imyitozo yabereye mu Murwa Mukuru Abidjan wa Côte D’Ivoire ku Mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024.

Mutsinzi Ange Jimmy ukinira FK Zira yo muri Azerbaijan, Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” wa AEL Limassol muri Cypres, Nshuti Innocent wa One Knoxville Sporting Club na Kwizera Jojea bakina muri Amerika [USA], ndetse na Samuel Léopold Gueulette Marie wa RAAL La Louvière yo mu Bubiligi bagaragaye muri iyi myitozo y’umutoza Frank Torsten Spittler.

Aba baje biyongera kuri Ishimwe Anicet ukina muri Olympique de Béja na Mugisha Bonheur “Casemiro” wa Stade Tunisien muri Tunisie, Manzi Thierry, Ntwari Fiacre, Buhake Clément na Gitego Arthur bamaze kugera mu mwiherero baturutse muri za Shampiyona zo hanze y’u Rwanda.

Abatarakora umwitozo n’umwe bategerejwe uyu munsi, bayobowe na Kapiteni Bizimana Djihad wa FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine, Rubanguka Steve wa Al-Nojoom muri Arabie Saoudite na Biramahire Abbedy Christophe ukina muri Mozambique.

Tariki ya 11 Ukwakira 2024 u Rwanda ruzasura Bénin bakinire kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët-Boigny muri Côte d’Ivoire, mu gihe tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Bénin muri Stade Nationale Amahoro mu mukino wa Kane wo mu itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Mutsinzi na Nshuti bakoze umwitozo wabo wa mbere
Kwizera Jojea wa Rhode Island muri Amerika na Imanishimwe Emmanuel wa AEL Limassol muri Cypres
Léopold Marie Samuel Gueulette ahanganye n’Umunyezamu, Ntwari Fiacre
Nshuti Innocent
Imanishimwe Emmanuel
Frank Torsten Spittler utoza Ikipe y’Igihugu Amavubi

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda