Mu Karere ka Nyamagabe  umugabo akurikiranyweho kwica umugore we  kubera agahinda yatewe ubwo yari afunzwe

Mu Karere ka Nyamagabe haravugwa inkuru y’ umugabo ukekwaho kwica umugore we amuhoye ko yabye umwana ku bandi bagabo ubwo yari afunzwe.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranye umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we bivugwa ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugore yari yarabyaranye n’abandi bagabo igihe umugabo we yari afunzwe, Ubu bwicanyi bukaba bwarabaye tariki ya 16/06/2023 saa 17h00 z’umugoroba mu Mudugudu wa Murangara, Akagari ka Gasarenda, Umurenge wa Tare, Akarere ka Nyamagabe, ubwo uyu mugabo yari agiye ku kazi k’inkeragutabara ageze muri Centre ya Muse ahasanga umugore we witwaga MUKAKABEZA Christine asa nk’uwasinze.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, abagore batatu bari bahari ngo bahise babwira Mukakabeza Christine ngo yitahire ndetse baramuherekeza, ariko uyu mugabo we aho gukomeza ngo ajye mu kazi nawe amanukana nabo ari bwo Mukakabeza Christine yamanukaga akabwira abo bagore bagenzi be ko atasinze ahubwo atanga abagabo kubera amakimbirane afitanye n’umugabo we, ababwira ko umugabo we yakoze jenoside ndetse akayifungirwa imyaka 15 yafungurwa agasanga yarabyaranye n’abandi bagabo abana babiri ahita amwirukanira abana none ubu akaba nta mwana afite atuma amazi n’inkwi kandi yarabyaye, Abo bagore ngo baramusezeye barataha maze Mukakabeza Christine akomeza kumanukana n’umugabo we ari saa 17h30 banyura mu ishyamba bigeze saa 20h30 z’ijoro banyurwaho n’undi mudamu bari mur’iryo shyamba, umugabo avuga ko umugore we arwaye maze amusabye ngo amumufashe bamucyure arabyanga undi arakomeza arigendera bigeze mu gitondo nibwo uyu mugabo yagiye kureba abo mu muryango wa nyakwigendera ababwira ko Mukakabeza Christine yamunaniye aryamye mu ishyamba bagiye kureba basanga yapfuye ariko nta gikomere afite na kimwe ku mubiri, Icyaha cyo kwica umuntu uregwa akurikiranyweho nikimuhama, azahanishwa hakurikijwe ingingo y’107 y’itegeko N⁰ 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rihana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo kwica ahanishwa igifungo cya burundu.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro