Hari zimwe mu ndwara zatangiye guhitana abantu mu bihugu byo mu karere kúburasirazuba zacanze abantu

Abantu bagera kuri batanu bamaze gupfa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania bazize indwara itaramenyekana iyo ariyo.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko habonetse abantu barindwi bayifite kandi ko yohereje itsinda ry’abaganga gukora igenzura ngo habe hamenyekana iyo ndwara iyo ari yo. Abategetsi muri Tanzania bavuze ko iyi ari indwara idasanzwe yishe abantu batanu mu karere k’umujyi wa Bukoba, muri iyi ntara ya Kagera.

Ibimenyetso byayo birimo guhinda umuriro, kubabara umutwe, kunanirwa no kuva amaraso mu mazuru (imyuna), nk’uko umukozi ushinzwe uburezi muri leta Tumaini Nagu yabitangaje kuwa kane.

Tumaini yagize ati: “Leta yashinze itsinda ry’abanyamwuga bagize ‘Rapid Response Team’ barimo gukora iperereza kuri iyi ndwara itazwi.”

Madamu Tumaini yasabye abatuye ako gace gutuza no kwirinda gukora ku bantu banduye iyo ndwara.

Muri Nyakanga(7) ishize, abantu barenga 20 bafite ibimenyetso nka biriya bavuzwe mu karere ka Lindi mu majyepfo ya Tanzania. Batatu muri bo nibo bishwe n’iyo ndwara.

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba