Hari ibintu bitatu (3) wakorera umugore wawe ubundi akarara abirota , ntazigera ahirahira ku guca inyuma mu bandi bagabo

Kubwira umugore wawe ko umukunda si byo ukwiye gukora gusa kugirango urugo rukomere. Ugomba kuba witeguye kumwereka urukundo ukora ibikorwa bimwe na bimwe bituma agenda arushaho kugukunda,Uyu munsi tugiye kukugezaho ibintu 3 byoroshye wakorera umugore wawe buri joro bigatuma abona ko umukunda birenze maze nawe akagukunda atitangiriye itama.

1. Nijoro, nk’umugabo, ntugomba gusinzira nk’umupfu. Ugomba kugerageza kubyuka nijoro maze ukareba ko umugore wawe ameze neza. Niba hakonje ukamworosa neza. Iyo ukoze ibi bimwerea ko umwitayeho kandi umukunda cyane.

2. Ntuzibagirwe kubwira umugore wawe uburyo ari umugisha ku buzima bwawe. Ni ngombwa kubikora nijoro kuko ni bwo muba mukitse imirimo. Koresha uyu mwanya umwereke uburyo ari uw’agaciro gakomeye.

3. Icya nyuma, ntuzibagirwe kumutetesha. Abagore bakunda guteteshwa nk’abana. Mufate ku rutugu umujyane kuryama ubundi umworose, ushobora kumuterura muvuye muri salon ukamujyana ku buriri ukamworosa ubundi ukamusaba gusinzira agasinzira umureba mu maso nk’akana gato. Ibi bizatuma agukunda birenze.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.