Hari abavuga ko APR FC iby’amatsinda ya Champions league izabyumva mu biganiro by’imikino nyuma yo gutombora ikigugu cyo muri Tunisia

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’amakipe yabaye ayambere iwayo CAF Champions League benshi baremeza ko urugendo rwayo ruzaba urwo guhanyanyaza ariko bigoranye ko yasezerera ikigugu US Monastir cyo muri Tunisia batomboranye ku mukino wa mbere w’aya marushanwa.

Ababona ko APR ibyayo birangiye rugikubita bashingira ku kuba iyi kipe y’Ingabo z’igihugu mu Rwanda yarakunze kugorwa cyane n’amakipe yo mu bihugu by’abarabu. Kuri bo baniganjemo abafana ba mukeba Rayon Sport barabona ko inzozi za APR FC zo kugera mu matsinda y’iri rushanwa zisa n’izayoyotse bagatera urwenya bavuga ko ibyo kugera mu matsinda APR izabyumva mu biganiro by’imikino.

Ubwo yerekanaga abatoza n’abakinnyi bashya bayo mu mpera z’icyumweru gishize, APR FC yavuze ko yihaye intego zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League ikanayarenga.

Uretse muri 2004 ubwo APR FC yanyagiraga ZAMARECK yo mu Misiri, ubundi mu bihe byakurikiyeho yagiye ikunda kunyagirwa bikomeye n’amakipe yo mu bihugu by’abarabu cyane ari nayo mpamvu hari benshi babona ko urugendo rw’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu rushobora kuzarangiririra ku itangiriro ry’aya marushanwa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda