BREAKING NEWS: Rwatubyaye abdull amaze gusinyira rayon sports.

Amakuru yakakanya ni uko ikipe ya rayon sports imaze gusinyisha umudefanseri w’ikipe y’igihugu y’uRwanda amavubi Rwatubyeye Abdul.

Kuri ubu ikipe ya rayon sports ikomeje kwiyubaka aho imaze Abakinnyi bashya Rayon Sports yazanye izifashisha muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-23, barimo; Twagirayezu Amani (Bugesera FC), Mucyo Junior Didier (Bugesera FC), Ishimwe Ganijuru Elie (Bugesera FC), Hirwa Jean de Dieu (Marines FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Rafael Osalue (Bugesera FC), Kanamugire Roger (Heroes FC), Iraguha Hadji (Rutsiro FC), Tuyisenge Arsene (Espoir FC), Ishimwe Patrick (Heroes FC) na Ndekwe Felix (AS Kigali), Mbirizi Eric (Burundi), n’umwana ukiri muto Iradukunda Pascal hakaba hiyongeyeho na Rwatubyaye abdul.

Kuri ubu biteganyijwe ko shampiyona yo mu Rwanda izatangira taliki ya 19 kanama 2022 aho kuri ubu imaze gukina imikino ibiri ya Gishuti yanitwayemo neza kuko yombi yabashije kuyitsinda.

Amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi yamaze gusinya imasezerano y’umwaka umwe ushobora kongera nubwo hataratangazwa umubare w’amafaranga yaguzwe.

Related posts

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana

“Singiye muri Real Madrid gukora nk’ibya Cristiano, Birahambaye” _ Kylian Mbappé yacyeje intwari ye mbere yo kwishakamo uzaririmbwa mu Budage