Babanga mwabo ntibabura, APR FC itomboye ikipe yo muri Tunisia,abafana bandi makipe yo mu Rwanda bahita bakora group ya watsapp ishyigikira iyo kipe!

Uyu munsi nibwo habaye tombola y’uburyo amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’imikino nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederations League iyi ni tombola yabereye ku cyicaro gikuru cya CAF, i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kanama 2022.

Iyi tombora isize amakipe yo mu Rwanda, APR FC na AS Kigali imwe yerekeje muri Tunisia indi iyerekeza muri Djibouti.

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri Total CAF Champions League ikiba yatomboye US Monastir yo muri Tunisia, bigaragara ko APR FC ari yo izabanza gusura iyi kipe.

AS Kigali yo izakina CAF Confederation Cup yo yatomboye ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti, AS Kigali izabanza gusura iyi kipe.

Biteganyijwe ko imikino ibanza izaba hagati ya tariki 9 na 11 Nzeri 2022, ni mu gihe iyo kwishyura izaba hagati tariki ya 16 na 18 Nzeri 2022.

Nyuma yaho iyi tombora imenyekanye ikipe APR FC yatomboye ariyo US Monastir ihise ibona abafana mu Rwanda kuko ihise ikorerwa group(Itsinda) ku rubuga rwa whatsapp.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda