Mu bitaro bya kaminuza bibutse abari abaganga n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda CHUB biherereye mu karere ka Huye, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ku rwego rw’ubuzima, aho inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, zunamiwe zikanaturwa indabo.

Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwaturutse kuri CHUB Butare, rugera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima Sabin Nsanzimana, yifatanije n’ibitaro bya kaminuza muri iki gikorwa, aho yavuze ko  kwibuka bigomba kubaho kuko ariko guha agaciro abakambuwe bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Yagize ati” kwibuka ubwabyo, ni uguha agaciro abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi,aya mateka mabi tugomba guhora tuyibuka kugira ngo dukuremo  amasomo, ndetse tuyubakiremo ibyiza, kugira ngo abazadukomokaho bazange ibibi nk’ibi, uwabikoze bakamwamaganira kure”.

Minisitiri w’ubuzima Sabin Nsanzimana, yanahaye umukoro urubyiruko wo guharanira ikiza, bakarwanya ikibi kandi bagahora bazirikana ko umutekano n’iterambere u Rwanda rufite uyu munsi bitikoze ahubwo byaturutse ku bwitange bw’urubyiruko rw’inkotanyi rukwiye kubera urundi urugero.

Yagize ati” Abakiri bato rero  bagize amahirwe yo kuvukira mu gihugu cyiza cyirimo umutekano, ni ukubabwira ngo ibyo ni ukubisigasira, ni ukuvuga ngo igihe uzabona ibintu byahindutse ikibi ari cyo cyahawe intebe, hari agatebe gato kahawe ikiza uzajye kucyiza buri gihe, kuko icyiza nicyo kizatsinda. Iri n’isomo rikomeye ku urubyiruko rwacu”.

Umuyobozi w’ ibitaro  bya kaminuza CHUB Ngarambe Christian, yanenze abari abaganga bagize uruhare muri Jenoside, avuga ko batari kwica abo bakagombye guha ubuzima ndetse ko batari kwica abo bakoranaga.

Ati” Abaganga batatiye igihango, n’indahiro, bambura ubuzima abo bari bashinzwe kuvura, aho inkomere zaje zibatakira ariko nta mpuhwe bazigiriye, barenzaho no kwica abaganga bakoranaga ubuvuzi, bari mubo twaje kwibuka”.

Akomeza agira ati” Reka nshimire ingabo zari iza RPF inkotanyi, zirangajwe imbere na nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ko zabashije kurokora abari basigaye bakanabafasha urugendo rwo kwiyubaka, no gusana imitima n’ibikomere by’umubiri basigaranye, tukaba tugeze ku byiza n’umutekano tubona uyu munsi nka nashimira Leta y’ u Rwanda yashyizeho igikorwa cyo kwibuka”.

Ntawurushimana jean Nepomsen umukozi mu bitaro bya kaminuza, ushinzwe kwakiraneza abamugana n’itumanaho, nawe yagarutse ku mateka yaranze CHUB n’abayikoreragamo, aho yavuze ko bamwe mu baganga bahakoreraga babifatanyaga no
kugira uruhare  mu  gukorana n’abashaka gushyiraho ibimenyetso biranga umututsi, ko  bagiye baba abantu baza imbere mu bikorwa bigamije kurimbura abatutsi.

Yagize ati” Mu gihe cya Jenoside, abagangaga  bakoraga hano, bajyaga mu bikorwa by’urwango ariko bagakomeza bakanakora hano mu kazi. Icyo gihe rero urumva abo baganga nibo bari intiti, nibo bantu mu by’ukuri bavugaga rikijyana ari naho hacurirwaga ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE bwagaragaje ko abaganga  68 % bakoze Jenoside mu gihugu cyose, 25% bayikorere muri Butare.

Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwaturutse kuri CHUB Butare, rugera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima Sabin Nsanzimana, yifatanije n’ibitaro bya kaminuza  aho yavuze ko  kwibuka bigomba kubaho kuko ariko guha agaciro abakambuwe bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Umuyobozi w’ ibitaro  bya kaminuza CHUB Ngarambe Christian, yanenze abari abaganga bagize uruhare muri Jenoside, avuga ko batari kwica abo bakagombye guha ubuzima ndetse ko batari kwica abo bakoranaga.
Ntawurushimana jean Nepomsen ni umukozi mu bitaro bya kaminuza, ushinzwe kwakiraneza abamugana n’itumanaho, nawe yagarutse ku mateka yaranze CHUB.

Related posts

Huye/ PIASS: Bibutse abahoze ari abanyeshuri n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo banenze bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside

IPRC Huye: ” Dukwiye kumva ko dushoboye, kuko twarashobojwe”. Lt.col.Dr.Twabagira Bernabe