Hamenyekanye Umunyamakuru uzaba Umunyamabanga mushya wa FERWAFA hagati ya Mucyo Antha na Sam Karenzi

Mu gihe hari hashize iminsi bivugwa ko umunyamakuru Sam Karenzi ari mu muryango winjira mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ bishobora guhinduka ahubwo Mucyo Antha akaba ari we uzaba Umunyamabanga mushya wa FERWAFA.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, nibwo hamenyekanye amakuru avugwa ko Perezida Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports azaba Perezida wa FERWAFA agasimbura Nizeyimana Mugabo Olivier uheruka kwegura.

Biravugwa ko igihe Uwayezu Jean Fidele azaba abaye Perezida wa FERWAFA azahita ashyiraho Mucyo Antha akaba Umunyamabanga mukuru we bigendanye n’uko bafitanye umubano wihariye.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari bamaze iminsi bifuza ko umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM yazaba Umunyamabanga wa FERWAFA bigendanye n’uko ari umunyamakuru uzwiho kuvuga ukuri kwinshi ibi bikaba byatuma asubiza ku murongo iri shyirahamwe.

Muri Kamena 2023 nibwo abayobozi bashya bazatorwa, buri mukunzi wa ruhago Nyarwanda akaba afite amatsiko menshi yo kumenya ubuyobozi bushya buzagirirwa icyizere cyo kuzanzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha