Hamenyekanye umukinnyi wa Rayon Sports wapfukamiye Haringingo Francis kugirango ahereza igihano gikomeye Bonheur wagaragaje imyitwarire imeze nk’iyabashumba

Umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports Hategekimana Bonheur wahawe ibihano hamenyekanye umukinnyi w’iyi kipe wabasabye Haringingo Francis guhereza ibihano bikomeye uyu muzamu wagaraje imyitwarire idahwitse.

Ku munsi wo kuwa gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2023, ubwo ikipe ya Rayon Sports yamaraga kwitwara neza imbere ya Police FC, umuzamu umaze iminsi afasha Rayon Sports Hategekimana Bonheur yitwaye nabi cyane bituma abakunzi benshi b’umupira w’amaguru bibaza ikintu uyu musore yari yanyweye birabacanga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko uyu mukinnyi yamaze guhabwa igihano kingana n’icyumweru nta gikorwa na kimwe cy’iyi kipe agaragaramo, bivuze ko umuzamu ugomba gukoreshwa ni Hakizimana Adolphe uvuye mu imvune.

Amakuru twamenye ni uko ubwo uyu muzamu yitwaraga gutyo agashaka gukubita bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports, umutoza na Kapiteni w’iyi kipe Rwatubyaye Abdul baragiye mu rwambariro baricara baganira kuri iki kibazo cy’uyu mukinnyi ariko Rwatubyaye asaba atakamba cyane ko uyu muzamu agomba guhanwa ku buryo bukomeye cyane kugirango amenye ubwenge n’undi munsi ntazongere gukora kiriya gikorwa.

Haringingo Francis yaratashye ngo aricara abitekerezaho asanga uyu muzamu kwitwara kuriya adahanwe hari n’abandi bazabyuririraho bakajya bakora ibyo bishakiye yemera kumuha icyumweru kimwe gusa yashyizwe hanze y’ikipe.

Umukino ukurikiyeho ikipe ya Rayon Sports igomba guhura na Gorilla FC mu mukino wa 28 wa Shampiyona uteganyijwe muri iyi wikendi, ikipe izatakaza amanota hagati ya Rayon Sport, APR FC ndetse na Kiyovu Sports izahita isigwa amanota nizizaba zatsinze.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe