N’abanyarwanda baba hanze babyinjiyemo none bihinduye isura! ikipe ya Rayon Sports yihaye intego ikomeye yifuzwaga n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko igitangaje ni uko bikozwe nko guhumbya

 

Abakunzi ba Rayon Sports bari bihaye intego ikomeye ariko ntabwo bimaze iminsi igera kuri 3 intego yari imaze kugerwaho.

Ku munsi wo kuwa gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Police FC mu mukino utari woroshye wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro utari warabereye igihe.

Nyuma y’uyu mukino ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamenyesheje abakunzi bayo ndetse n’abandi bakunda umupira w’amaguru ko abakinnyi bakeneye agahimbazamusyi ndetse bemeza ko intego ari Million 4 mu gihe kitarenze iminsi 4.

Abakunzi ba Rayon Sports batangiye gukusanya amafaranga ariko kugeza ubu twamenyeko muri Million 4 biyemeje, ubwo twakoraga iyi nkuru ni uko izi Milliyoni habura ibihumbi bitarenze 200 ngo umuhigo ube weshejwe. Ibi byihuse cyane kubera ko abanyarwanda bakunda iyi kipe benshi bo hanze y’u Rwanda nibo bari mu batanze amafaranga menshi.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukomeza kwitegura umukino wa Shampiyona ifite muri iyi wikendi n’ikipe ya Gorilla FC mu mukino izaba ifite morare iri hejuru kubera uko yitwaye mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro igatsinda Police FC ibitego 3-2.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda