Hamenyekanye Televiziyo izajya yerekana shampiyona y’u Rwanda, aberekana imikino badafite uburenganzira baburiwe

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Rwanda Premier emier League igiye gusinyana amasezerano na RBA ikigo K’igihugu k’itangazamakuru kugirango izajye iyerekana kuri Televiziyo.

Amakuru dukesha abanyamakuru b’Igihe baganiriye n’Umuyobozi wa Rwanda Premier League Mudaheranwa Youssuf Hadji yemeza ko ntagihindutse kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri, RBA na Rwanda Premier League bazasinyana amasezerano azaba afite agaciro ka miliyoni 380 ku mwaka.

Aya masezerano ateganya ko RBA izajya yerekana nibura imikino ine buri munsi ku buryo umukino uzaba utagaragaye kuri televiziyo abakunzi ba ruhago bazajya bawukurikira kuri Shene ya YouTube y’iki gitangazamakuru. Akubiyemo Kandi no kuwogeza Kuri radio.

Mudaheranwa Youssuf Hadji yaburiye abazerekana imikino batabifitiye uburenganzira aho yagize ati” Hari ibihano biteganyijwe kuri bo kuko uburenganzira buzahabwa RBA gusa.”

Abandi bari biguje kwerekana shampiyona y’u Rwanda harimo Azam Tv na TV1, gusa byarangiye RBA ariyo yujuje ibisabwa. RBA yari ifitanye amasezerano na FERWAFA yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda