Mukura Victory Sports yazaniye abakunzi bayo itike y’umwaka w’imikino igabanyije mu byiciro 5 (2023-2024)

Nyuma y’ikipe ya Rayon Sports twari tumenyereye ko igira itike y’umwaka, Mukura Victory Sports nayo yazanye itike y’umwaka igabanyije mu byiciro 5.

Ibyo byiciro 5 bigabanyije muri ubu buryo. Ikiciro cya mbere kiswe ‘Inkingi’ aho umukunzi w’iyi kipe azatanga miliyoni 3 agahabwa uburenganzira mu kwamamaza ibikorwa bye,agahabwa umwambaro w’ikipe ndetse akanahabwa aho azajya yicara ha VVIP.

Ikiciro cya 2 kiswe ‘Imena’ aho umukunzi wa Mukura VS asabwa kwishyura miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda ubundi agahabwa umwambaro w’ikipe ndetse akanahabwa aho kuzajya yicara muri VIP.

Ikiciro cya 3 kiswe ‘Ingenzi’ aho umufana uzajya atanga ibihumbi 500 azajya ahabwa aho kwicara ha VIP. Ikiciro cya 4 kiswe ‘Umukunzi’ aho umufana azishyura ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda ubundi agahabwa kuzajya yicara ahatwikiriye kuri buri mukino wose Mukura VS yakiriye.

Ikiciro cya 5 kikaba ari na cyo cya nyuma cyo kiswe ‘Mukura Twaje’ ndetse ninacyo gihendutse, umufana azishyura ibihumbi 10 maze yemererwe kureba imikino yose Mukura VS yakiriye yicaye ahatwikiriye.

Ubu ngubu umufana wa Mukura Victory Sports et Loisirs yagura tike y’umwaka w’imikino wa 2023-2024 akazajya areba imikino yose MVS yakiriye i Huye yicaye aheza.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda