Hamenyekanye ibintu bitandukanye byangijwe n’umutingito wabaye mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no mu bihugu by’abaturanyi.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 ahagana ku i saa kumi n’iminota makumyabiri n’umwe (16:21’) zo mu Rwanda, nibwo humvikanye umutingito watangiriye mu bice byegereye Akarere ka Karongi ndetse n’aka Ruhango, ugera mu Bihugu birimo;  U Rwanda,  U Burundi, Uganda, Tanzania na DRC.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi bakaba batangaje ko intandaro y’uwo mutingito wari ku gipimo cya 5,1 wumvikanye mu Bihugu bitanu birimo n’u Rwanda ari na ho watangiriye, ukangiza ibikorwa binyuranye mu Karere ka Karongi.

Ubusanzwe imitingito ikunze kuba muri aka gace k’Ikibaya kinini (Great Rift Valley), kigizwe n’uruhererekane rw’ibishanga n’ibirunga, ituruka ku myivumbagatanyo y’ibikoma biba mu nda y’isi nko mu birunga gusa umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Petelori na Gazi, Dr Yvan Twagirashema avuga ko umutingito wo kuri iki Cyumweru ntaho uhuriye n’ibirunga.

Avuga ko ubusanzwe imitingito iri mu bwoko bubiri, ati “Hari umutingito uterwa na magma cyangwa igikoma kiba kiri mu nda y’Isi, ubundi bwoko bwa kabiri, babyita plaque tectonique aho Isi ifite ibice bitandukanye biba bigenda bikoranaho bigatuma bikubitanira munsi mu nda y’isi bikaba byatera umutingito. Uriya mutingito wabaye rero uri muri icyo cyiciro cya kabiri.”

Gusa uyu muyibizi yamaze impungenge abakeka ko uyu mutingito ushobora gukurikirwa n’indi nk’uko bikunze kuba, akavuga ko ubusanzwe ubwoko bw’uyu wumvikanye udakunze gukurikirwa n’indi nk’uko bigenda iyo habaye kwivumbagatanya kw’ibikoma biba mu nda y’isi.

Uyu muyobozi akaba yagize ati “Ubundi uriya mutingito wabaye iyo ibaye ikurikirana, ubundi biba mu minota nk’icumi kandi akenshi imitingito ije iyikurikiye iza ifite ubukana buri hasi ugereranyije n’umutingito uba wabaye mbere, […] kugera uyu mwanya rero turumva ntawundi wigeze uba, ni ukuvuga ngo umutingito wose waba ntaho waba uhuriye n’uriya wa mbere wabaye.”

Uyu mutingito wabaye wasize wangije ibikorwa binyuranye by’umwihariko mu Karere ka Karongi, aho wangije inzu esheshatu zirimo iziyashije n’iyasenyutseho igice kimwe zose mu Murenge wa Rugabano muri aka Karere ndetse n’ibindi.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.