Hamenyekanye abakinnyi babiri bakomeye ba AS Kigali bari bahawe amafaranga na Rayon Sports kugira ngo bakine nabi byorohere Gikundiro kubona intsinzi

Rutahizamu wa AS Kigali, Shabani Hussein Tchabalala ukomoka mu gihugu cy’u Burundi na Niyonzima Olivier Sefu batunzwe agatoki ko bari bahawe na Rayon Sports amafaranga kugira ngo bakine nabi.

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Muri uyu mukino ntabwo Shabani Hussein Tchabalala yakinnye neza nk’uko bisanzwe ndetse yarase igitego cyari cyabazwe ubwo umukino wari ugitangira, ibi bikaba byaratumye bamwe mu bafana bavuga ko Rayon Sports yari yamuhaye amafaranga ngo akine nabi.

Undi mukinnyi watunzwe agatoki ni Niyonzima Olivier Sefu na we yakinnye nabi, benshi babihuza n’uko asanzwe ari inshuti magara y’abakunzi ba Rayon Sports bavuga rikumvikana.

N’ubwo havugwa aya magambo yo guharabika aba bakinnyi b’inkingi za mwamba muri AS Kigali, ubuyobozi bwa AS Kigali bwari bwategeye abakinnyi agahimbazamusyi gashimishije kuko iyo batsinda Rayon Sports buri wese yari guhabwa ibihumbi 300 by’Amanyarwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda