Burya koko Rayon Sports yari yaragowe kuyoborwa n’umuyobozi nk’uyu! Munyakazi Sadate yahawe urwamenyo nyuma yo gutuka umuntu ibitutsi biteye ubwoba akamwandagaza ku buryo bukomeye

Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports yatutse umuntu kuri Twitter bituma benshi mu bamukurikira bamuha urwamenyo.

Uyu mugabo ubwo yashyiraga ifoto y’umugore we ku rubuga rwa Twitter yanditesho ngo “Ariko mfite umugore mwiza”, umuntu umwe yahise ashyiraho amagambo avuga ati “ndabona wagira ngo yambaye igikariso”, Munyakazi Sadate yahise amusubiza ati”Nyoko ni we ukibasha”.

Benshi mu bakoresha Twitter bahise bamwamaganira kure bavuga ko yarengeye ko nta mugabo wo gutukana ku babyeyi ndetse ko bidakwiye umuntu wiyubashye.

 

Munyakazi Sadate yamenyekanye muri 2019 ubwo yinjiraga muri Rayon Sports nk’umuntu uyifasha bya hafi nyuma aza no gutorerwa kuyiyobora, yaje kweguzwa muri Nzeri 2020.

Munyakazi Sadate uretse kuba agaragara cyane mu bikorwa bitandukanye by’imikino, asanzwe anatanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye cyane cyane ku rukuta rwe rwa Twitter aho afite abamukurikira barenga ibihumbi 110.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda