Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje

Halaand wananiwe gukuraho agahigo ka Cristiano Ronaldo

Manchester City yananiwe gutsindira Inter de Milan iwayo mu mukino Erling Braut Halaand yashoboraga gukuriraho agahigo ka Cristiano Ronaldo ko gutsinda ibitego 100 mu mikino mike, Celtic FC inyagira Slovan Bratislava ibitego 5-1, Paris Saint Germain ibona intsinzi zahize imbere ya Girona mu mikino ya UEFA Champions League 2024/2025 iri mu ishusho nshya.

Imikino yo kuri uyu wa Gatatu yagaragayemo amapfa y’ibitego [13] ugereranyije n’uko byari byarumbutse [28] mu mikino yabaye ku umunsi ufungura yakinwe ku wa Kabiri tariki 17 Kanama 2024.

Mu gihe ku wa Kabiri hari hatsinzwe ibitego 28 byose hamwe, kuri iyi nshuro igice cya mbere cyarangiye habonetse igitego kimwe rukumbi cyinjijwe na Scales wa Celtic kuko iyi kipe yakirangije itsinze Slovan Bratislava igitego 1-0.

Iki gice cyarangiye Paris Saint Germain iguye miswi na Girona, Manchester City inganya na Inter[nazionale] de Milan[o], Club Brugge na Borussia Dortmund na zo ari uko bimeze.

Muri rusange ibitego bya Idah; Umuyapani, Maeda; Wimmer; Engels biza bisanga icya Scales byahaye Celtics yo muri Ecosse kurangiza umunsi ari yo iri hejuru mu bitego nyuma yo kunyagira Slovan Bratislava yo muri Slovaquie ibitego 5-1.

Club Brugge yo mu Bubiligi yatsinzwe na Borussia Dortmund yo mu Budage ibitego 3-0 byatsinzwe na Jamie Bynoe-Gittens watsinze bibiri n’Umunya-Guninée Guirassy. Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa itsinda FC Girone yo muri Espagne igitego 1-0, aho umunyezamu, Paulo Gazzaniga yitsinze ku ishoti ryari rirekuwe na myugariro w’Umunya-Portugal, Nuno Mendes.

Ni mu gihe mu yindi mikino yabaye, yasize Ikipe ya FC Bologna yo mu Butaliyani inganyije na Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine 0-0 naho Sparta Praha yo muri Repubulika ya Tchèque itsinda FC Red Bull Salzburg yo muri Autriche ibitego 3-0.

Imikino ya UEFA Champions League irakomeza kuri uyu wa Kane aho Saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 45 Feyenoord Rotterdam yo mu Buholandi izakira Bayer 04 Leverkusen yo mu Budage naho FK Crvena Zvezda yo muri Sérbie izaba yakiriye Benfica Lisbon yo muri Portugal.

Saa Tatu z’Ijoro kandi Atalanta Bergamasca yo mu Butaliyani izakira Arsenal yo mu Bwongereza, Atlético De Madrid yo muri Espagne yakire RB Leipzig yo mu Budage, Stade Brestois yo mu Bufaransa yakire Sturm Graz yo muri Autriche naho Monaco yo mu Bufaransa yakire FC Barcelona yo muri Espagne.

Kimwe mu byaranze imikino ya none kandi ni uko Erling Braut Halaand yananiwe guca agahigo ka Cristiano Ronaldo ko kuzuza ibitego 100 mu gihe gito, aho byamusabye imikino 105, mu gihe Halaand we afite 99 mu mikino 104.

Uretse ibi kandi, ukirengagiza n’uko ku munsi ufungura wakinwe Ejo ku wa Kabiri hagatsindwa ibitego 28, uyu munsi hakaba hatsinzwe 13 byonyine; hari n’imvune ya rurangiranwa w’Umubiligi, Kevin De Bruyne aho byitezwe ko Manchester City ishobora kuzahura na Arsenal mu mpera z’iki cyumweru atari yakira.

Kevin De Bruyne yasohotse mu kibuga yavunitse!
Halaand wananiwe gukuraho agahigo ka Cristiano Ronaldo
Abarimo Umuyapani, Maeda bafashije Celtic FC kurangiza umunsi yujuje ibitego 5!
Jamie Bynoe-Gittens yatabaye Borussia Dortumd
Ubwumvane bwa Kevin na Halaand ntacyo bwatanze mu gice cya mbere!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda