Hakurikiyeho iki nyuma y’ikirumbo Rayon Sports FC yagize mu mwaka w’imikino wa 2023/2024?

Rayon Sports ntiyigeze yitwara neza muri uyu mwaka w'imikono.

Ikipe ya Rayon Sports FC imaze umwaka w’imikino wa 2023/2024 nta gikombe itwaye; ibintu bizatuma itabasha guhagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, nyamara yaratangiranye icyizere cyo kugera mu matsinda ya CAF Champions League no kwegukana ibikombe bikinirwa imbere mu gihugu.

Rayon Sports yatangiye umwaka w’imikino yiyubaka ubona ko ishobora kuzitwara neza mu mwaka w’imikino; ibintu byagiye biyoyoka nka ya “nkoni y’umwana ishira dondi-dondi.” Gikundiro yarabanje izana umutoza Yameni Zelfani wari warabaye mu ikipe ya Stade Tunisien y’Iwabo muri Tunisie. Uyu yari yitezweho kugeza ikipe ku ntego zose nk’uko zavuzwe mu gika gifungura.

Yagaruye Umunya-Maroc, Youssef Rharb ku ikubitiro. Uyu yari yarigeze kuyigiriramo ibihe byiza mu mezi atandatu yari yabanje, mbere gato yikoza mu ikipe y’iwabo, Raja Cassamblanca akaza kugarurwa muri Murera.

Yongereyemo kandi Umunya-Ouganda uhagarara mu bikingi by’izamu, Simon Tamale yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe imukuye muri Maroons FC. Ntiyarekeye aho kuko yari yaramaze kwibikaho n’abanyarwanda barimo myugariro w’iburyo, Serumogo Ali Omar wari urugangazi mu myaka ibiri yari yabanje hamwe na Kiyovu Sports. Amaza ya Serumogo kandi yateguzaga aya Bugingo Hakim usanzwe ukina uruhande rw’imbusane n’urwa Serumogo, na we wari mwiza cyane muri Gasogi United; mbere gato yo kwerekana ku mugaragaro Nsabimana Aimable wari uvuye muri Kiyovu Sports.

Iyi kipe yaboneye izuba i Nyaza ya Butare, yongereyemo n’abarimo Umunye-Congo y’i Kinshasa, Bwana Jonathan Ifunga Ifasso wagiye adakinnye umukino n’umwe. Haje kandi Eid Mugadam Abacar Mugadam wakinaga mu mbazu z’ikibuga mu b’imbere, n’Umunya-Ouganda Charles Bbaale. Yazanye abakina mu kibuga hagati bagombaga kubaka ubutatu butisukirwa: Mvuyekure Emmanuel “Manu”, Aruna Moussa Madjaliwa bavuye i Burundi na Rachid Kalisa wakiniraga AS Kigali; aba bose baza kuko Rayon yari imaze kubura Bigirimana Abedi.

Aba bose ndetse n’abandi bari bongererewe amasezerano nka Isaac Mitima, Luvumbu Heritier Nzinga hamwe n’abakinnyi beza bari bahasanzwe nka Joachiam Ojera, Abdul Rwatubyaye, Musa Esenu n’abandi bari bitezweho kubaka Rayon Sports yagombaga gutwara buri gikombe ikiniye.

Ibirori by’Umunsi w’Igikundiro ku ya 5 Kanama n’Ibyishimo bya FERWAFA Super Cup byabaye akamwenyu ka nyuma ku Umweru n’Ubururu.

Nyuma Rayon Sports yaje kugwa munsi y’urugo rw’amatsinda ya CAF Confedretions Cup, basezererwa na Al Hila Benghazi. Bategereje kandi ko mukeba APR FC iyirusha amanota 12 ku rutonde rwa Shampiyona igahita icyiyitwara, mbere gato yo kwibeshya kuri Bugesera ikayitsinda amajya n’amaza itanayirebeye mu izamu; ibyiringiro by’Igikombe cy’amahoro biyoyoka bityo.

Rayon Sports ikore iki ngo izaze imeze neza kurushaho mu mwaka utaha w’imikino?

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 6 Gicurasi 2024, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe ifite umwiherero w’iminsi itatu uzabera ku ivuko i Nyanza kuva taliki ya 17 kugera kuri 19 Gicurasi 2024. Kimwe mu bizaba biri ku murongo w’ibyigwa, harimo kurebera hamwe uko umwaka w’imikino wa 2023/2024 wagenze ndetse no gutegura umwaka utaha wa 2024/2025.

Mu byakunze gutungwa agatoki ko byakosorwa, birimo gushyira ikibatsi mu kugura abakinnyi kuko haza benshi ariko batagira icyo bafasha, ndetse no kugumana abeza ifite mu bihe bitandukanye.

Rayon Sports kandi ifite amatora muri uyu mwaka kuko umuyobozi wayo kugera ubu, Uwayezu Jean Fidele ari mu mwaka wa nyuma wa manda ye. Kuva yafata iyi kipe muri 2020, nta gikombe na kimwe cya Shampiyona aratwara, icyakora yatwaye icy’Amahoro muri 2023.

Rayon Sports ntiyigeze yitwara neza muri uyu mwaka w’imikono. 

Related posts

UCL: Arsenal yivuganye PSG, Man City ikuraho agahigo ka Man United, Dortmund, Barcelona na Brest zigusha imvura y’ibitego 32 [AMAFOTO]

Ibyatangajwe ku ikubitwa ry’ umufana mukuru wa APR FC  na Team Manager i Rubavu byababaje abakunzi b’ iyi kipe.

Bizimana Djihad ashobora gutorwa nk’umukinnyi mwiza waranze Ukwezi kwa Nzeri