Kigali: Abanyeshuri b’ inshuke bari mu modoka bakoze impanuka ikomeye benshi bashya ubwoba

Mu Mujyi wa Kigali , habereye impanuka ikomeye , y’ imodoka yari itwaye abanyeshuri b’inshuke bo ku ishuri rya St Nicolas riherereye , i Nyamirambo, abagera kuri barindwi barakomereka.

Amakuru avuga ko  iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gicurasi 2024, ubwo  imodoka yarimo abana 18 na bamwe mu barimu babo yagonze inzu.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze  ko iyo mpanuka yakomerekeyemo abana barindwi.

Ati “Umushoferi yamanukaga kwa Mutwe, yisanga imodoka yamwuriranye inzu hariya hantu hamanuka. Hakomeretsemo abana barindwi ariko na bo bitari cyane, bajyanwa CHUK abandi barataha.”

SP Kayigi avuga ko aba bana bashobora kuvurwa bagakira kuko batakomeretse ku buryo bukomeye. SP Emmanuel Kayigi, avuga ko yaba shoferi n’abandi barimo bo nta kibazo bagize.Ati Shoferi nta kibazo yagize n’abana bari kumwe nta kibazo bagize. Imodoka yagonze inzu, irahagarara ariko yasenye inzu, iyo niyo yayitangiriye n’ipoto y’amashanyarazi.”

SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko imodoka yari ifite ubwishingizi, gusa haza gukorwa iperereza hakarebwa niba nta burangare bwabayeho cyangwa ikindi kintu cyateye iyo mpanuka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abantu muri rusange “Gukurikirana no gusuzuma imodoka.”Yongeye gusaba abantu batwara imodoka zitwara abanyeshuri n’abantu muri rusange kwitwararika.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda