Habonetse undi muntu wa Kane  wakize SIDA. Ese umuti waba wabonetse? Soma inkuru yose.

Umugabo asanzwe agendana ubwandu bwa Virusi itera SIDA  kuva mu myaka ya 1980 yabonetsweho ko yakize iyi Virusi.Nk’uko bivugwa n’abaganga, uyu mugabo w’imyaka 66, ukomoka mu mujyi w’Umwizero (City of Hope), abaye uwa kane gusa ukize aka gakoko gatera SIDA.

Uyu mugabo utashatse gutangaza amazina ye, wari amaze imyaka irenga 30 afata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, avuga ko afite umunezero mwinshi abitewe nuko nta Virusi itera SIDA ikigaragara mu mubiri we.

Uyu mugabo wavurirwaga mu mujyi w’Umwizero mu bitaro bya Duarte mu ntara ya California akomeza avuga ko atiyumvishaga ko yaba akiriho ndetse ko igihe bamusangagamo Virusi itera SIDA yumvaga ko agiye guhita apfa.

Ati: “Igihe bansangamo Virusi mu 1988 kimwe n’abandi, nibwiye ko nciriwe urwo gupfa. Sinigeze nibaza ko nashobora gukomeza kubaho kugeza aho mbona umusi ntazaba ngifite ubwandu”.

Avuga ko abenshi muri bagenzi be bahitanywe na SIDA mbere y’uko haza imiti igabanya ubukana bwayo, ifasha abayanduye gukomeza kubaho.

Uyu mugabo yatewe umusokoro wo mw’igufa ubwo yarimo avurwa indwara ya kanseri yo mu maraso yo mu bwoko bwa leukaemia, awuhawe n’umugiraneza asanzwe adafatwa na Virusi, ariko ntiyakize ngo ni uko yavuwe agakoko gatera SIDA, ahubwo byarahuriranye kuko yarimo aravurwa kanseri yo mu maraso yo mu bwoko bwa leukaemia.

Abaganga bamukurikirana, icyo gihe bafashe umwanzuro wo kumutera umusokoro mu buryo bwo gusubiriza uturemangingo tw’amaraso twari dufite kanseri, ariko yagize amahirwe asanga umugiraneza wemeye kumuha utu turemangingo ari mu mubare w’abantu batandura agakoko.

Uyu murwayi nyuma yo guterwa utu turemangingo yakomeje gukurikiranirwa hafi n’abaganga kugeza igihe iyi Virusi itakigaragara mu mubiri we.  Amaze amezi arenga 17 nta Virusi itera SIDA ikigaragara mu mubiri we.

Mu nkuru dukesha BBC, Dr Jana Dickter, umuganga uvura indwara ziterwa n’udukoko mu mujyi w’Umwizero, avuga ko byari umunezero kubwira uyu mugabo ko yakize ubu bwandu.

Yagize ati “Wari umunezero kuri twebwe kumubwira ko ntagakoko ka SIDA kakiri muri we, kandi ko bitari bikenewe ko akomeza gufata  imiti yo kugabanya ubukana  yari amaze imyaka irenga 30 afata”. 

 Ikintu nk’iki cyabaye ubwa mbere mu 2011 igihe Timothy Ray Brown – azwi nk’umurwayi w’i Berlin – aba umuntu wa mbere kw’isi yakize agakoko gatera SIDA, mu myaka itatu ishize, hamaze kuba abandi bantu batatu bakira muri ubu buryo. Uyu murwayi wo mu mujyi w’Umwizero ni we muntu wa mbere afite imyaka myinshi avuwe muri ubu buryo akongera akaba n’uwa mbere umaze igihe kirekire agendana VIH ushoboye gukira.

Hagati aho, guterwa imisokoro ntibisobanura ko bigiye guhindura ibintu mu kuvura miriyoni 38 z’abantu bagendana SIDA muri kino gihe.

Dr Dickter akomeza agira ati” Ni uburyo bugoye cyane kandi bushobora kugira ingaruka mbi zikomeye. Rero si inzira nyayo yo kuvura abantu bose bagendana SIDA”.

Agakoko gatera SIDA (HIV/VIH (Virus de l’Immunodéficience Humaine), kica abasirikare b’umubiri bigatuma umuntu arwara indwara ya SIDA kuko umubiri ntuba ugishoboye kurwanya agakoko. Aka gakoko kinjirira mu turemangingo twera (globules blancs/ white blood cells) tw’amaraso uciye mu muyoboro utaboneka n’amaso, indemamubiri (proteine) izwi nka CCR5, ariko hariho abantu, harimwo n’uyu mugiraneza wamuhaye utu turemangingo, bafite iyi CCR5 igenda ihindagurika ikazibira uyu muyoboro, bigatuma agakoko kadashobora kwinjira. Umuti uracyari ukwirinda.

Related posts

Inkuru yinshamugongo umusore yatwitswe ari mu bizima n’ abaturage arashya arakongoka

Ibyo kurya umukobwa n’ umugore barya bikabafasha gukuza amabere n’ amabuno

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro