Ibyagucitse ihere ijisho uko Onana yakiriwe nabafana ba rayon sports ageze i Kigali.

Rutahizamu mpuzamahanga washimwe n’ubuyobozi ndetse n’abafana ba Rayon Sports FC, yakiriwe nkumwami ubwo yari ageze i Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yemeje ko rutahizamu wayo Essomba Willy Onana, yageze i Kigali, aje gufatanya n’iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2022/23.

Byari ibyishimo byinshi ubwo Onana yageraga i Kigali aje gukomezanya na Rayon Sports akakirwa nkumwami n’abamwe mu bafana ba rayon sports.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Cameroon washimwe n’ubuyobozi ndetse n’abafana ba Rayon Sports FC, amaze igihe ategerejwe na benshi kuba yagaruka mu myitozo y’iyi kipe. Kuri ubu yasesekaye yasesekaye i Kigali.

Mu butumwa yagejeje ku bakunzi bayo, Rayon Sports FC yahaye ikaze uyu mukinnyi igira iti“Murakaza neza nanone mu rugo, Willy Onana.”

Biteganyijwe ko guhera uyu munsi uyu mukinnyi aza guhita atangira imyitozo, agakomezanya n’abandi bakinnyi bamaze kuyitangira, aho iri kubera mu Nzove.

Onana yasinye imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports FC. Yabanye nayo cyane mu mikino yo kwishyura kuko yagize ikibazo cy’imvune cyatumye adaha ikipe ibyo yari kuyiha byose.

Ikipe ya Rayon Sports itegerejweho kongera ubusatirizi bwayo buzafasha Onana gushaka ibitego.Onana yakiriwe n’umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda