Gutsinda ntabwo abyitayeho! Umutoza Ben Moussa yavugishije benshi nyuma yo gushima abakinnyi 2 gusa ba APR FC yemeza ko ari bo bamuhesheje kubona intsinzi urugamba rwari rugeze mu mahina

Ikipe ya APR FC ku munsi wejo yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro nyuma yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports ibitego 2-1 nubwo batahabwaga amahirwe ku rupapuro.

Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bamaze iminsi batitwara neza, ku mapuro uyu mukino wagiye kuba benshi baha amahirwe ikipe ya Kiyovu Sports bijyanye ni ibyo umuyobozi wayo yatangaje avuga ko uyu mwaka atazaha agahenge APR FC ngo ibe yatwara igikombe na kimwe uyu mwaka ndetse bikanajyana n’abakinnyi Kiyovu Sports ifite kandi bakomeye.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa APR FC yagarutse kuri byinshi ndetse ni uko umukino wagenze aza no kwemeza ko abakinnyi 2 barimo Buregeya Prince ndetse na Niyigena Clement batazagaruka mu kibuga uyu mwaka kubera ibibazo bagize bikabakomerera cyane.

Uyu mutoza amakuru twamenye ni uko yanashimiye abakinnyi babiri gusa barimo Ishimwe Christian ndetse na Ruboneka Jean Bosco kubera ko bamufashije cyane kugirango yikure imbere Kiyovu Sports yari yarigambye mbere ko igomba gukuramo APR FC binyuze kuri Mvukiyehe Juvenal, nubwo ibitego byose atari bo babigizemo uruhare.

Ikipe ya APR FC mu cyumweru gitaha, nyuma yo gusanga Rayon Sports kuri final y’igikombe cy’amahoro, izahura na Rwamagana City mu mukino ubanziriza uwa nyuma wa Shampiyona ugomba nawo kugaragaza niba iyi kipe izatwara igikombe cy’amahoro ndetse na Shampiyona.

 

Related posts

Abakinnyi ba Rayon bijejwe guhozwa amarira bari bamaze iminsi barira

Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.