Aba baturage bo mu karere ka Rusizi bavuze ko ikintu gikuru cyabatunguye , ari uko babonyeho bamwe mu basanzwe bifashije , barimo n’ abasanzwe ari abakozi ba Leta ndetse n’ abari mu buyobozi bw’ inzego z’ ibanze, basanzwe bari ku rutonde rw’ abantu batishoboye.
Uwitwa Rwemamo Simon ugaruka kuri bamwe muri abo bantu , yatangaje ko harimo usanzwe ashinzwe iby’ amashyamba bakunze kwita Kanyamashyamva , uyu yagize ati” Umugore we noneho akaba ari na SEDO( umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage) mu Murenge wa Nkanka”.
Undi muturage witwa Mukeshimana Esperance na we avuga ko uru rutonde barubonyeho abasanzwe bifashishije , ahubwo abatishoboye bakwiye kuba barugaragaraho batariho . Ati “Urutonde ruriho abakire, ruriho umumotari witwa Jean Marie na murumuna we na we w’umumotari, hakaza na kanyamashyamba, umugore we akaba SEDO. Barifashije rwose ugeze no mu ngo zabo ukareba wasanga ari abantu b’abakomeresa bakomeye.”
Umukozi Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Kagari ka Rugabano mu Murenge wa Nkanka, Bavugirije Innocent na we uri kuri uru rutonde, uvuga ko atari anabizi, avuga ko nta muyobozi wagakwiye kwishimira kuza kuri uru rutonde, Ati “Nk’umukozi wa Leta se nyine urumva nkeneye gufashwa kandi wumva mfite ubushobozi nubwo buciriritse ariko ntekereza ko ntagakwiye kujya kuri urwo rutonde. Ubwo habayemo kwibeshya.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Annemarie, yatangaje ko niba urwo rutonde ruteye uko rumeze nkuko bivugwa n’abaturage, ruzakosorwa.
Musanze amahano Gitifu yakoreye umuturage yatumye benshi bagira ikikango
Musanze: Umwana w’ umunyeshuri yarinze gupfira ku ishuri nyuma yo kwangirwa n’ ikigo yigagamo ko yajya kwivuza iwabo
Abaturage bakomeje kwibaza impamvu abantu bishoboye barimo kuza ku rutonde rw’ abantu batishoboye kandi basanzwe bishoboye ngo kuko barimo n’ abasanzwe ari abakozi ba Leta ndetse n’ abari mu buyobozi bw’ inzego z’ ibanze , aba baturage barasaba ko ibi abo bireba bagomba ku bigenzura ngo kuko ibyo nago bikwiriye.