Gucana inyuma bimaze gufata intera ndende mu karere ka Bugesera, bikomeje kuba intandaro yo kwiyambura ubuzima kw’abatari bake.

 

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, bavuga ko gucana inyuma ,ari imwe mu ntandaro y’ihohoterwa n’amakimbirane agaragara mu miryango, bikaviramo bamwe kwiyahura.

Abaturiye isantere ya Riziyeri batangaje ko ako gace kiganjemo ubusinzi bwinshi ndetse n’ubusambanyi aribyo biri kwisonga mu bituma habaho amakimbirane mu miryago.

Bongeyeho kandi ko usibye ubusinzi bwiganje, amakimbirane yo mu miryango n’ubuharike bituma bahora mu bukene budashira bikaviramo bamwe kwiyambura ubuzima.

Umwe yabivuze agira ati”Amakimbirane mu miryango aterwa akenshi  n’inzoga n’itabi  baba banyoye bigatuma bahora baserera mu ngo icyo gihe ikivamo n’imirwano idashira bagahora bashyamiranye ku musozi.”

Umukecuru w’imyaka 63 avuga ko amakimbirane mu ngo kenshi aterwa nuko birirwa mu kabari n’ingeso mbi, ntibakore imirimo yagakwiye kugirira akamaro imiryango.

Yagize ati” Abato bo muri iki gihe  ntibakozwa umurimo,bahora bateze amaramuko mu ngeso mbi,bifatwa nk’ibihe byanyuma byahanuwe, abashakanye bakomeje kwicana biturutse ku gucana inyuma, bashyize imbere gatanya bikadindiza iterambere ry’umuryango.”

Sebarundi Ephrem , umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, yagaragaje ko amakimbirane ahari ngo n’ubwo bagerageza kuyakemura hari bamwe bagifite ibisigisigi, ntibabashe kubigaragariza ubuyobozi. Ati”Turasaba abaturage kwirinda imico mibi igendanye n’imyumvire itariyo, bakagendera ku mibanire y’abashakanye ishingiye ku ndangagaciro ndetse birinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma bakimbirana.”

Gitifu Sebarundi Ephrem yasabye abaturage gukemura amakimbirane mu miryango, kuko ibindi bibazo byose ariyo bishingiraho, abibutsa kandi gufatanya n’inzego z’ubuyobozi batangira amakuru ku gihe kugira ngo hagire icyakorwa amazi atararenga inkombe.

 

UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos.

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro