Amagaju FC yahagamye kiyovu Sports, Police FC ibona atatu, Marine FC igarikirwa i Rubavu na As Kigali

Shampiyona y’u Rwanda yakomezaga Kuri uyu wa Gatatu hakinwa imikino y’umunsi wa Gatandatu.

I Huye ikipe y’Amagaju FC yari yakiriye kiyovu Sports, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye kiyovu Sports iyoboye umukino n’igitego 1 yabonye kuri penaliti yinjijwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 32′.

Igice cya Kabiri kigitangira ku munota wa 54′ Amagaju FC yishyuye igitego yari yatsinzwe kuri kufura yinjijwe na Rukundo Abderrahman.

Kuri sitade ya Kigali Pele ikipe ya police FC yari yakiriye ikipe Muhazi United umukino urangira ari ibitego 2-1. Igice cya mbere nicyo cyobonetsemo ibitego byose, ku munota wa 25′ Mugisha Didier yafunguye amazamu kuruhande rwa Police ndetse ku munota wa 32 Muhadjiri Hakizimana abona igitego cya 2.

Muhazi United yaje kugombora ku munota wa 42′ ku gitego kinjijwe na Dikoume Marcel. Mu gice cya kabiri amakipe yasatiranye ariko habura uwakwinjiaza ikindi gitego umukino urangira gutyo.

I Rubavu ikipe ya As Kigali yahatsindiye ikipe ya Marine FC yari yayakiriye. igitego cya As Kigali cyatsinzwe na Erisa Ssekisambu ku munota wa 38′.

Nyuma y’imikino y’uyu munsi Amagaju FC ntaratsindwa umukino ari ku mwanya wa 3 n’amanota 10, Ikipe ya Kiyovu Sports iri kumwanya wa 4 n’amanota 9. As Kigali nyuma yo gutsinda Marine yazamutse igera ku mwanya wa 7 n’amanota 8.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda