Gorilla FC yabihije imurika ry’abakinnyi ba Rayon Sports [AMAFOTO]

Ishimwe Fiston yishyuriye Rayon Sports igitego cyiza!

Ikipe ya Rayon Sports y’abakinnyi bashya yaguye miswi na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wa gishuti wa mbere utegura umwaka utaha w’imikino wa 2024/2025 utagaragayemo Niyonzima Haruna na rutahizamu Prinsse Elenga Kanga Junior.

Ni umukino wabaye kuri uyu Gatandatu taliki 20 Nyakanga 2024 kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele aho Rayon Sports yari yakiriye Gorilla FC guhera saa Cyenda n’Iminota 45 z’Umugoroba.

Ni umukino wagaragayemo amasura mashya kuko ku ruhande rwa Rayon Sports nibura mu bakinnyi 11 bari babanje mu kibuga, umunani muri bo ni abashya, icyakora Niyonzima Haruna wari witezwe na Rutahizamu, Prinsse Elenga Kanga Junior bari bitezwe ariko ntibagaragaye ku rupapuro rw’umukino.

Ni Rayon Sports yari yabanje mu kibuga Umunyezamu mushya, Ndikuriyo Patient; Nsabimana Aimable [Wari Kapiteni], Omborenga Fitina, Umunya-Senegal, Omar Gning, na Ganijuru Ishimwe Elie mu bwugarizi; Niyonzima Olivier Seif, Ndayishimiye Richard, na Rukundo Abdoul-Rahman “Paplay” mu kibuga hagati; mu gihe Ishimwe Fiston, Iraguha Hadji, na Rutahizamu Jesus Paul basatiraga izamu.

Abasimbura barimo Khadime Ndiaye, Mugisha Yves, Mbonyamahoro Serieux, Iranzi Enock Amza, Adama Bakayoko, ikundabayo Justin, Serumogo Ali Omar, Iradukunda Pascal, Bugingo Hakim, Mugisha François “Master” Nshimiyimana  Emmanuel “Kabange” na Hatangishaka Blaise.

Ku ruhande rwa Gorilla abakinnyi bari babanje mu kibuga ni Umunyezamu, Muhawenayo Gad, Victor Murdah [Kapiteni], Duru Mercy Ikena, Nshutinziza Didier, Uwimana Kevin, Nsengiyumva Samuel, Uwimana Emmanuel, Ntwari Evode, Nduwimana Franck, Irakoze Darcy na Muhamed Bobo Camara.

Mu mukino wabonaga ubwitabire buri hejuru, ikipe ya Gorilla FC yatangiye iri hejuru cyane ndetse ku munota wa gatanu wonyine, Muhamed Bobo Camara aba yafunguye amazamu ku gitego yatsindishije umutwe, nyuma y’uko umupira wazamuriwe ku ruhande rw’ibumoso maze ba myugariro ba Rayon Sports bakibeshya ko yari yaraririye, na we ntiyazuyaza ahita atsindira Gorilla igitego cya mbere, biba 1-0.

Ku munota wa 20, Ishimwe Fiston wakiniraga AS Kigali mu mwaka ushize yishyuriye Murera ku gitego cyiza cyane aho yateye umupira yateye izamu umugongo agaramye nyuma yo kwitegereza neza umupira wazamuriwe ku ruhande rw’iburyo rwakinagaho Omborenga Fitina, abihindura 1-1.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports na Gorilla ziguye miswi 1-1. Mu gice cya kabiri Rayon Sports yinjije mu kibuga abasimbura batandukanye barimo n’umukinnyi mushya, Adama Bakayoko utari wasinyira iyi kipe, gusa yabaye umwe mu bashimishije abari muri Stade, bamusabira ko yasinyishwa.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, Gorilla FC yongera gushimangira ko Rayon Sports ari ikipe izajya yikandagira mu gihe bagiye guhura kuko itajya iyibasha.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Nyakanga 2024 ikipe ya Rayon Sports ikomereza imikino ya gishuti mu karere ka Huye, aho kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye izakirwa na Amagaju FC nayo imaze iminsi mu myitozo.

Rukundo Abdoul-Rahman ni umwe mu bakinnyi bashya bakinnye neza.
Ishimwe Fiston yishyuriye Rayon Sports igitego cyiza!
Fiston Ishimwe na Aimable Nsabimana nyuma yo kwishyura igitego!

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatatu ikina na Amagaju!

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe