Imbamutima za Adama Bagayogo wahagurukije Aba-Rayons bakamuhundagazaho amafaranga kubera impano ye idasanzwe

Adama Bagayogo bahundagajeho amafaranga avuga ko azakora ibishoboka byose ngo ashimishe Aba-Rayons!

Umukinnyi ukiri muto ukomoka muri Mali, Adama Bagayogo witwaye neza mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Gorilla FC igitego 1-1, yashimye urukundo abafana bamweretse banamuha amafaranga, abahamiriza ko azatanga ibyo afite byose akabaha ibyishimo.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Nyakanga 2024, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imikino ya gishuti itegura umwaka mushya w’imikino wa 2024-2025.

Yatangiriye kuri Gorilla FC mu mukino wagaragayemo abakinnyi bashya ba Rayon Sports baburamo Niyonzima Haruna na rutahizamu w’Umunya-Congo Brazzaville, Prinsse Elenga-Kanga Junior, maze urangira amakipe yombi aguye miswi 1-1, aho igitego cya Ishimwe Fiston wa Rayon Sports [30′] cyaje kigombora icya Muhamed Bobo Camara wari wafunguye amazamu ku munota wa 5 gusa.

Muri uyu mukino ni ho rutahizamu mushya ukomoka muri Mali, Adama Bagayogo w’imyaka 20 y’amavuko yigaruriye imitima y’Aba-Rayons kubera ubuhanga bamubonanye bwo gucenga, gutera mu izamu amashoti aremereye no kugonga bikwiye ba rutahizamu bituma bamuhundagazaho amafaranga.

Nyuma y’umukino, mu kiganiro n’Itangazamakuru Adama yashimiye abafana ba Rayon Sports mbere gato yo kugaruka ku rugendo rwe n’uko yinjiye muri Rayon Sports FC.

Ati “Ndabanza gushimira abantu bose banyakiranye urukundo n’ubwuzu bwinshi. Ndashimira abafana bose by’umwihariko abampaye ku mafaranga. Yego ni umukino wange wa mbere, nta gihe kirekire gishize ngeze aha, ubwo umutoza yangiriye icyizere ankinisha igice maze nkora ibyo ngomba kuba nkora.”

Yakomeje agira ati “Nakuriye mu ikipe ya [FK] Kika muri Mali kuko nturuka muri Mali niho bampamagariye. Umutoza wanyuze hano [Julien Mette] ni we wampamagaye nza hano muri Rayon Sports amaze kubona uwo ndi we aranyizera, ni muri urwo rwego naje hano.”

Abajijwe niba afite icyizere cyo gukomeza kwitwara neza mu ikipe nkuru, yagize ati “Yego rwose birashoboka gukina muri iyi kipe nkuru, Rayon Sports nayibonye neza, ni ikipe y’ababigize umwuga, ngomba gukora cyane ndetse byisumbuyeho kandi nzi ko ngiye gutanga ibyo mfite byose mu minsi iri imbere. Ndizera ko ngiye gukomerezaho, nzabakorere ibyo nshoboye ngo mbashimishe.”

Uyu rutahizamu w’imyaka 20 y’amavuko yihamirije ko yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports uyifitiye amasezereno, aho agomba gufatanya n’abandi ba rutahizamu iyi kipe yongeyemo nk’Umunye-Congo Brazzaville, Prinsse Elenga-Kanga Junior utagaragaye muri uyu mukino.

Adama Bagayogo hamwe n’umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports, Claude Muhayenimana bakira amafaranga y’Aba-Rayons bahaga uyu mukinnyi!
Adama Bagayogo bahundagajeho amafaranga avuga ko azakora ibishoboka byose ngo ashimishe Aba-Rayons!

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje