Florent Ibengé utoza Al Hilal yemeje ko APR FC ikomeye nyuma yo kumutsinda ikajya gutwara Igikombe ku mukino wa nyuma wa CECAFA

Umutoza wa APR FC, Darko Novic yahishuye icyabafashije kugera ku mukino wa nyuma, mu gihe Jean-Florent Ibengé Ikwange utoza Al Hilal Omdurman yo muri Sudani nyuma yo gutsindwa yashimangiye ko APR FC ari ikipe ikomeye n’abatoza beza.

Ubu butumwa bukubiye mu kiganiro n’Itangazamakuru cyakuriye uyu mukino wari ukomeye.

Ni umukino APR FC itahabwaho amahirwe menshi nyuma yo kuzamuka mu Itsinda rya Gatatu [C] ari iya mbere maze ikisanga muri ½ igomba kwesurana na Al Hilal Omdurman; ikipe rukumbi yatsinze imikino yose yo mu itsinda, izamuka ifite amanota 9/9, izigamye ibitego 9 [9(0)], icyakora iminota 90 isanzwe y’umukino ndetse na 30 y’inyongera yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 bituma hitabazwa penaliti maze APR FC itsinda 5-4.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Al Hilal Omdurman, Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Florent Ibengé Ikwange Ikwanga yabanje gushima APR FC ndetse yemeza ko iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda ikomeye mu buryo butandukanye.

Ati “Ndumva nabanza gushimira APR FC kuko yatsinze. Sinayivugaho byinshi gusa nzi ko ifite abatoza bashya kandi beza. Ni ikipe nziza ikinira inyuma neza cyane gusa ikanazamuka neza. Twe ntitwabashije kuyitsinda igitego gusa twize ibintu byinshi byiza”.

Ku rundi ruhande Umunya-Serbie utoza APR FC, Darko Novic yahishuye ko bashoboye kubahiriza amayeri y’umukino kugera mu minota ya nyuma, maze bigeze muri za penaliti yirinda kugira uwo we yihitiramo, ahubwo abakinnyi ubwabo bitewe n’icyizere bari bifitiye babyitwaramo neza.

Ati “Nge amahame ngenderaho ni uko ntajya ntoza abakinnyi bange gutera za penaliti. Ndabizi ko biba bitandukanye. Mu myitozo nta muntu uba uhari, ntawe muba muhanganye, wakora ibyo ushaka byose, ariko hano uba uri ku gitutu cya nyacyo. Nge sinashakaga ko ejo batekereza kuri penaliti ahubwo ko batekereza ku gutsinda mu minota isanzwe cyangwa y’inyongera”.

Yakomeje agira ati “Rero abakinnyi twabatoranyije dukurikije uko biyumvaga. twababajije tuti ‘Ni nde wumva yatera penaliti?’ Ni bo bihisemo, si nge wabahisemo. Nge Nubaha ibitekerezo by’abakinnyi kuko ni abanyamutima ukomeye, bahisemo gufata icyo cyemezo”.

Iyi kipe abakunzi bayo batazira “Gitinyiro” itegerejweho guterura igikombe ku mukino wa nyuma n’ubwo itawutsinda kuko igomba guhura na Red Arrows yaje nk’umutumirwa ivuye muri Zambie yaraye isezereye Al Waby yo muri Sudani ku bitego 2-0.

Umukino wa nyuma utegerejwe kuba kuri iki Cyumweru taliki 21 Nyakanga 2024 mu murwa w’Ubucuruzi, Dar Es Salaam wa Tanzania ahari hakomeje kubera irushanwa rihuza amakipe abarizwa mu mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’i Burasirazuba no Hagati [CECAFA (Kagame Cup)] rya 2024.

Florent Ibengé Ikwange yashimye imikinire ya APR FC!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda