Gisagara_Ndora/Kwibuka30: “Duharanire ko u Rwanda ruzira icyatandukanya abanyarwanda”. Guverineri Kayitesi

 

Kurwibutso rw’akarere rwa Kabuye mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 108.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 23 mata 2024, wari witabiriwe na Guverineri w’intara y’Amagepfo Alice Kayitesi, Sena. Adria Umuhire, Dep. Uwamariya Veneranda, Meya wa Nyanza, Meya wa Gisagara, ndetse n’abandi bayobozi benshi bo mu nzego zitandukanye.

Guverineri w’intara y’Amagepfo, Alice Kayitesi yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abasaba ko bagomba kwiyubakamo ubudaheranwa kuko aribyo bizagamburuza uwo ariwe wese wifuzaga ko bazima.

Yagize ati” Mbaje kwihanganisha abavandimwe mwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’abavandimwe bari bushyingure uyu munsi tukaba twaje kubafata mu mugongo ndababwira ngo nimukomere, mukomeze kwihangana no kwiyubakamo ubudaheranwa kuko aribyo bizagamburuza uwo ariwe wese wifuzaga ko mwazima”.

Alice Kayitesi yakomeje avuga ko abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kabuye, ndetse n’abagiye gushyingurwamo, ari amaboko yavukijwe u Rwanda kubera ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe.

Ati” Aba bashyinguye muri uru rwibutso rwa Kabuye hamwe nabo turi bushyingure, ni amaboko u Rwanda rwavukijwe n’abari bashinzwe kubarengera barimo uwari Perezida Sindikubwabo Theodore n’abandi bayobozi bafatanyije harimo abasirikare ba FAR, abajandarume n’Interahamwe n’abaturage”.

Yongeyeho ati” Ndabasaba ko mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ko dukomera k’ubumwe bwacu kubera ko arizo mbaraga zacu mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyashaka kuzana amacakubiri mu banyarwanda. duharanire kuba u Rwanda rwiza ruzira icyo ari cyo cyose cyatandukanya abanyarwanda, ahubwo duharanire imibereho myiza y’abanyagihugu dushingiye ku bimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize twe guheranwa n’agahinda”.

Guverineri yavuze ko kwibuka bitanga imbaraga zo kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi, dore ko ngo hirya no hino mu gihugu hakigaragara ibikorwa bibi birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ari naho yahereye asaba buri wese ko igihe abonye ugaragara mu bikorwa nk’ibyo akwiye gutanga amakuru kugira ngo uwo munyabyaha ahanwe n’amategeko.

Kayitesi, yanashimiye ingabo za FPR Inkotanyi, zari ziyobowe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zo zahagaritse Jenoside, zikagarura amahoro tukaba turi mu gihugu kizira amacakubiri.

Yagize ati” Turashimira cyane Ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi zikagarura amahoro ndetse turabashimira n’uruhare rwabo mu kongera kubaka igihugu cyiza kizira amacakubiri”.

Kugeza ubu muri uru rwibutso hamaze gushyingurwa imibiri 47,106, kandi kuri uyu munsi hanashyinguwe imibiri 108 harimo imibiri mishya 12 yabonetse mu Murenge wa Ndora. hanimurwa imibiri 96, imibiri yimuwe yari ishyinguye hirya no hino mu ngo ikaba yazanywe ku rwibutso.

 

Related posts

Huye/ PIASS: Bibutse abahoze ari abanyeshuri n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo banenze bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside

Mu bitaro bya kaminuza bibutse abari abaganga n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi