Gisagara: Umusore yabenze umukobwa ku munota wa nyuma , abari bakereye ibirori bagwa mu kantu.

Umukobwa wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo , witwa Kamashyaka Denyse yahuye n’ uruva gusenya ubwo yategerezaga umusore ku munsi w’ ubukwe amaso ahera mu kirere abari bakereye ibirori bagwa mu kantu.

Umusore wanze umukunzi we ku munsi w’ ubukwe yitwa Ngendakubwayo Felix atuye mu Kagari ka Gitega , muri ako Karere twavuze haruguru. Hari amakuru avuga ko aba bombi bari bafitanye umwana w’ umukobwa bari barabyaranye bagisoza amashuri yisumbuye.

Aba bombi babanje gusezerana imbere y’ amategeko ku Murenge wa Mukindo , hasigara indi mihango yo gusaba , gukwa no gusezerana imbere y’ Imana. Bakomeje gutegura ubukwe ndetse n’ imiryango irabashyigikira , kuko isanzwe ibanye neza ndetse inashyingirana.

Amakuru yatanzwe n’ abaturage bari batashye ubukwe avuga ko ubukwe bwari buteguye neza ndetse n’ intwererano zirimo inzoga , amafaranga n’ ibindi zaratanzwe n’ inshuti n’ abavandimwe ku miryago yombi.

Aba baturage bavuga ko ku wa Gatatu tariki ya 03 Kamena 2022 ku munsi w’ ubukwe , batunguwe no kubura umusore , ariko umuryango we ukababwira ko hari ibikoresho yagiye gushaka aza kugaruka, ariko ngo barategereje amaso yabo ahera mu kirere. Ati“ Umusore twamutegereje turamubura, hashize akanya umugeni nawe turamubura. Bamwe bavugaga ko yagiye kwihisha kubera kugira ipfunwe ry’ uko yabenzwe , abandi bakavuga ko yaba yagiye gushaka umusore aho ari”.

Uhagariye umuryango w’ umusore, Manirabona François , avuga ko umuhungu wabo batazi aho yagiye , bityo bari kumushakisha kugira ngo baganire ku kibazo cyabaye.

Murindantwali Celestin, Musaza w’ umukobwa yavuze ko gupfa k’ ubukwe yatangiye kubibona mbere , ubwo bakoraga inama z’ ubukwe bakabwirwa ko umuhungu yanze kwita telefone.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.