Kirehe: Itorero rirashinjwa guhuguza abaturage

Hari abaturage bo mu Kagari ka Kagese mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, bavuga ko Itorero rya EPR ryabahuguje ubutaka, ndetse rikanirengagiza ibyategetswe n’ubuyobozi ibyo babona ko ari ukuribwa n’uwakaguhaye imico myiza.

Umwe muri aba baturage bavuga ko bambuwe ubutaka na EPR, avuga ko bari barabuhawe muri 2004 n’iyahoze ari Komini ya Nyarubuye.

Uyu muturage avuga ko baje gusurwa na Komite ishinzwe ubutaka mu Karere Kirehe, igasanga ubutaka ari ubwabo bityo Akarere kandikira ubuyobozi bw’iri torero kabasaba kububasubiza ariko Itorero riterere agati mu ginnyo.

Yagize ati “Nyuma tuza kubona EPR aho yari iri hakurya i Mukoma barayimura baraza muri 2008 ubutaka tubumaranye imyaka ine baraza babwubakamo.”

Undi na we avuga ko akarere kasabye iri Torero kuba babaguranira, ndetse rikabanza kwemera ariko nyuma riza kwisubira.

Yagize ati “Mbona ubyihishe inyuma ari Meya kuko yaduhaye iriya baruwa bababwira ko bagomba kuvamo noneho nyuma yaho dusubiyeyo aravuga ngo tujye mu nkiko.”

Nzirabatinya Modeste Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko iki kibazo kizwi ndetse ko ubuyobozi buri kugikurikirana.

Abaturage bakomeza basaba ko kuri iyi nshuro ijwi ryabo ryahabwa agaciro kuko ngo kuba bari kubikorerwa n’abakabahaye urugero rwiza ngo isi ntaho yaba igana nyamara amadini n’amatorero ari yo yirirwa yigisha abantu kubana mu mahoro.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews com

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro