Gisagara: RRA n’ibigo byegeranye bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi banaremera abayirokotse

Mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Ndora, Ku rwibutso rwa Kabuye  habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wahurije hamwe abakozi b’ibigo bitatu birimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA), Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG), na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC)

Muri uyu muhango hanabayemo igikorwa cyo kuremera imiryango y’abacitse ku icumu isaga 70  harimo amatungo ndetse n’ubundi bufasha.

Umwe mu baturage  baremewe, uwitwa Uwiringiyimana Esther utuye mu kagari ka Cyamukuza, umudugudu wa Sagahobe, yagize ati” Kuba ntomboye inka ndishimye cyane imyaka 30 yari ishize ndi imfubyi,  nta gikorwa na kimwe nari narakorewe ubwo rero ndumva nsubijwe burya iyo umuntu aguhaye inka aba aguhaye ubuzima”.

Uwiringiyimana yakomeje agira ati” Ndashima leta y’ubumwe yongeye kutwunga ikadusubiza igicaniro, byari byarambabaje kuba nta nka dufite ariko ubu ndishimye, twahingaga ntitweze kubera kutagira ifumbire, no kubona isabune byagoranaga, ariko ubu ndishimye rwose aya ni andi mahirwe duhawe yo kongera kubaho”.

Undi witwa Muhire Eric wo mu murenge wa Ndora, akagari ka Cyamukuza, nawe uri mubaremewe yagize  ati” Turanezerewe rwose kubwo izi nka baduhaye  bigiye gutuma twongera kunywa ku mata, imyaka 30 yari ishize kuyanywa ari ukujya ku isoko , rwose turashima leta y’ubumwe yo yatwibutse ikaba idusubije ku nkongoro tukongera kunywa amata. Ubu nahingaga sineze kubera kubura agafumbire, nta naho wayisaba ariko ubu aho nezaga ibiro 20 nzajya mpakura amagana murumva ko ari ibyishimo gusa”.

Komiseri Mukuru wungirije wa RRA Jean Louis Kariningondo , nawe wari witabiriye uyu muhango,  yavuze ko ngo nk’ikigo gishinzwe kwakira imisoro n’amahooro ari inshingano zabo gufasha abantu.

Yagize ati” Nk’ikigo gishinzwe kwakira imisoro n’amahooro natwe n’inshingano yacu nk’abanyarwanda, nk’abantu bahawe icyizere n’abanyarwanda  gukora uwo murimo buri mwaka.  Rero ni gahunda ngarukamwaka,  tugenda duhindura tukava mu karere tujya mu kandi mu bufatanye na ibuka dukurikije ahakenewe ubufasha, kugira ngo  abagiriweho n’ingaruka zigikomeza zatewe na jenoside yakorewe abatutsi bashobore kugira ihumure kugira ngo bumve ko atari bonyine bumve ko turi kumwe nabo mu kababaro banyuzemo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko bakiriye neza gufatanya n’abandi ko ari ikimenyetso cy’imibanire.

Yagize ati” Mu byukuri twabyakiriye neza gufatanya n’abandi banyarwanda  n’ibigo bitandukanye, mu rwego rwo kwibuka twiyubaka, kuko kwiyubaka birasaba n’ubufatanye n’abandi bantu tukongera imbaraga twari dufite  bakatwongerera. ni igikorwa gikomeye n’abaturage bishimiye tukaba kandi tuzakomeza gufatanya n’ibindi bigo kugira ngo dufatanye n’abaturage bagisagara kwibuka twiyubaka”.

Yongeyeho ati” Iki rero ni ikimenyetso k’imibanire uwakugabiye ukamuzirikana leta yaguhaye, ikigo cyakugabiye, nyakubahwa perezida wa Repubulika ukumva ko mufitanye igihango”.

Muri iki gikorwa hatanzwe Inka 5 zo kuremera abatishoboye, amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50 yo kugura izindi nka zo koroza abatishoboye,  ndetse na miliyoni 2 zahawe akarere ka Gisagara zizifashishwa gutangira ubwisungane mu Kwivuza abatishoboye by’umwihariko Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Komiseri Mukuru wungirije wa RRA Jean Louis Kariningondo ,   yagaragaje ko iki gikorwa kigamije gukomeza no kwifatanya n’abarokotse Jenoside nk’uko bikorwa
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko bakiriye neza gufatanya n’abandi ko ari ikimenyetso cy’imibanire
RRA n’ibigo byegeranye bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi banaremera abayirokotse

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gisagara, i Kabuye bashimiye umuryango mugari w’ibi bigo wifuje kubashyigikira bakabagenera miliyoni 50 zizagurwamo inka 72  ndetse na miliyoni 2 zahawe akarere ka Gisagara

Related posts

Huye/ PIASS: Bibutse abahoze ari abanyeshuri n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo banenze bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside

Mu bitaro bya kaminuza bibutse abari abaganga n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi