Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

Ubwo abakandida depite  b’umuryango wa FPR – Inkotanyi,  biyamamarizaga mu karere ka Gisagara,  abanyamuryango b’uyu muryango, bavuga ko ibyo  uyu muryango umaze kugeza ku banyarwanda mu myaka 30 ishize bazabigenderaho batora umukuru w’igihugu n’abadepite.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 2 Nyakanga 2024, ku  kibuga cy’ibiro by’umurenge wa Muganza, ahari  imbaga nyamwinshi  y’ abanyamuryango ba FPR _ Inkotanyi  baturutse mu mirenge itandukanye y’aka karere,  mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Depite wa FPR-Inkotanyi muri aka Karere.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kglnews.com , bo mu karere ka  Gisagara, bagaragaza uko ibikorwa remezo bitandukanye bagejejweho n’Umuryango FPR-Inkotanyi byabafashije kwikura mu bukene ubu bakaba batunze imiryango yabo.

Uwitwa Murindarugamba Jean Bosco, wo  mu Murenge wa Ndora yagize ati: “Umwihariko wa Gisagara urihariye kuko nta muhanda twagiraga, nta kaburimbo, amazu menshi yari nyakatsi ariko kuri ubu ibyo byose byarakemutse, iyari santere yabaye umujyi ku bw’ibyo umukandida yatugejejeho muri 2017. Inganda zazanywe iwacu zahaye akazi abaturage babasha kwikenura kuko ni nyinshi, hari abaturage bahahemberwa , ndetse hari n’abashatse ubucuruzi bakora kugira ngo borohereze abaguzi b’izo nganda kujya babona ibicuruzwa hafi”.

Undi nawe witwa Umutoni Liliane nawe
Ati: “Mbere njye n’umuryango wange twabagaho nabi, kuko nari umuhinzi ariko ntabasha kweza umusaruro uhagije urugo. Nta Mituweli twabonaga, rimwe na rimwe kurya ari ikibazo ariko nyuma twumva ko hari uruganda rw’inzoga n’imitobe rwahazanywe, ngisha inama umugabo wange anyemerera kujyayo ngahembwa ibihumbi 15 ku kwezi”.

Aba banyamuryango bavuga ko bafite byinshi bashingiraho  bavuga ko bazatora  abakandida depite ba FPR_ Inkotanyi ndetse  na  Paul kagame  ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ko nta nkomyi bagomba ku batora.

FPR ihamya ko igiriwe icyizere igatorwa, yakwihutisha iterambere rirambye, igashyira imbaraga mu bikorwa byo guhanga imirimo,  cyane cyane ku byiciro by’abagore n’urubyiruko ndetse n’ibindi.

Abanyamuryango bari babukereye

Morari yari yose ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi
Umukandida Depite, Umuhoza Chantal wiyamamarije mu Karere ka Gisagara
Aba baturage bagaragaza ko gutora Paul Kagame ari ukumwitura ibyo yabakoreye
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashimye Perezida Paul kagame wabubakiye imihanda
Abaturage bagaragaza ko bishimira ibyo Paul Kagame yabagejejeho

Banyujijemo bacinya n’akadiho

Biyemeje gutora Paul Kagame 100%

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.