Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Ishyaka PS Imberakuri,  ryijeje abaturage bo mu Karere ka Gisagara ko nibaritora rikongera kugera mu Nteko Ishinga Amategeko rizaharanira ko Abanyarwanda bose bakigishwa indimi nyinshi z’amahanga zirimo ikidage, igishinwa ndetse n’izindi nyinshi.

Ni ibyavuzwe n’umuyobozi mukuru w’iri shyaka, Mukabunani Christine, kuri uyu wa 3 Nyakanga 2024, ubwo iri ishyaka PS Imberakuri ryarimo kwiyamamaza mu matora y’abadepite mu Karere ka Gisagara.

Christine  yabwiye abaturage ko bakwiye gutora PS Imberakuri ku mwanya w’Abadepite kuko hari byinshi bazakora birimo no guharanira ko abanyarwanda bose bakigishwa indimi nyinshi z’amahanga zirimo ikidage, igishinwa ndetse n’izindi nyinshi.

Yagize ati” Muri PS Imberakuri dufite gahunda yuko abantu bose bakwiye kwiga indimi nyinshi z’amahanga zirimo ikidage, igishinwa, igifaransa, icyongereza n’izindi nyinshi kuko dufite abantu benshi bajya mu bihugu  bitandukanye, mbese ku buryo tutashyiraho  bariyeri  ibabuza kujya gushaka imibereho, ahantu hose bakisanga kandi byahera mu mashuri abanza kubera ko ururimi rwigishwa kare”.

PS Imberakuri  yavuze kandi ko izaharanira ko agronome na veterinaire bahugurirwa gupima ubutaka bakajya bagira inama abaturage imbuto bahinga bitewe n’ubutaka bagiye guhingamo.

Umuyobozi w’iri shyaka kandi yijeje  abaturage bo mu Karere ka Gisagara ko nibaramuka batoye PS Imberakuri ku mwanya w’Abadepite hari byinshi bazakora birimo no guharanira ko umwana wa mwarimu yiga atishyura.

Ati” Iyo abantu bagiye kwiga muri kaminuza, baragurizwa kugira ngo bazishyure baratangiye gukora akazi, ariko twebwe si uko tubitekereza kubyerekeranye n’umwarimu, kuko abana n’ubundi bigishwa na mwarimu, umwana wa mwarimu yakiga  nta kuvuga ngo  baramugurije yasoza kwiga akiteza imbere inyungu ikaba ari uko umubyeyi we ari mwarimu”.

Ishyaka PS Imberakuri si ubwambere ryaba ritowe ku mwanya w’abadepite, zimwe mu ngingo remezo za PS Imberakuri  harimo kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda harwanywa ivangura iryo ari ryo ryose, gukoresha inzira ya demokarasi hakoreshejwe inzira y’ibiganiro kandi buri wese udahuje ibitekerezo n’ubuyobozi nta yitwe umwanzi w’igihugu, guharanira umutekano n’ubusugire by’igihugu ndetse n’ibindi.

PS Imberakuri yasabye abaturage kuyigirira icyizere

Akanyamuneza kari kose ku barwanashyaka ba PS Imberakuri

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.