Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.

Ntiharamenyekana icyateye inkongi yadutse kuri uyu wa gatatu ku wa 3 Nyakanga 2024 Inyubako Makuza Peace Plaza iherereye mu Mujyi wa Kigali.

Ku mbugankoranyambaga haramukiye amashusho agaragaza inyubako ya Makuza peace Plaza yafashwe n’inkongi y’umuriro. Ni inzu iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, ikaba ikorerwamo ubucuruzi butandukanye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Kigali today, gitangaza ko cyavuganye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, yatangarije iki kinyamakuru ko inkongi ikimara gufata iyi nzu inzego z’umutekano zihutiye gutabara.Ati « Ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye kuhagera kugira ngo barebe niba nta bantu n’ibintu bari muri iyo nyubako, kugira ngo batabarwe hakiri kare ».

Ntiharatangazwa ibyangirikiye muri iyo mpanuka y’iyo nkongi, amakuru arambuye araza gutangazwa bimaze kubarurwa.

Inyubako ya Makuza Peace Plaza yuzuye itwaye miliyoni zirenga 40 z’amadolari.Yatashywe na Perezida Kagame ku wa 10 Kanama 2015.Hashize iminsi mike Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) isabye ko hongerwa ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro mu mijyi yunganira Kigali, kugira ngo hizerwe umutekano w’abaturage.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.