Mu karere Ka Gisagara mu murenge wa Ndora, Bamwe mu bahatuye barasaba ko bakubakirwa isoko ry’amatungo, ngo kuko bakora urugendo runini bajya ku isoko.
Aba baturage bavuga ko bibasaba gukora urugendo runini cyane bajya kurema amasoko y’amatungo dore ko binabasaba kugenda nijoro kugirango bahagere bitewe n’uko ari kure cyane. ibi bigatuma hari abahitamo kureka korora kuko nubundi iyo bagiye ku isoko amafaranga bagurishije amatungo yabo ashirira mu ngendo.
Umwe mu baturage yagize ati” Hano muri Gisagara tumeze nk’aho dukennye utundi turere dufite isoko ry’amatungo ariko twebwe nta soko ry’amatungo dufite. Ubu kugera ku isoko dutegesha 1500, ubuse waheka ihene kuri moto?
Aba batutage bakomeza bavuga ko bakwiye kubakirwa isoko ngo kuko ni ikintu kibabangamiye.Ngo bubakiwe isoko ry’amatungo muri uyu murenge wa Ndora byabafasha muri byinshi ndetse bikanazamura ubukungu muri uyu Mujyi wa Gisagara
Bati”Mwazatuvuganiye bakazaduha isoko ry’amatungo natwe tukajya tugarukira hafi”.
Ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul,yasubije akoresheje ubutumwa bugufi avuga ko kizwi, ko mu gihe kitarakemuka ngo isoko ryubakwe ,aba baturage baba bifashisha isoko rya Musha na Save .
Yagize ati:’’Hi.save rirahari rishya rwose, naho Ndora bajya Musha begeranye.
Uyu murenge wa Ndora ufatwa nk’umurenge w’Umujyi dore ko wubatsemo akarere ka Gisagara gusa nta soko ry’amatungo rihari, ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burasaba aba baturage kuba bakoresha amasoko ari mu yindi mirenge ,mu gihe buri gushaka igisubizo.