Gicumbi:Ibura ry’amazi rituma hari abakora urugendo rw’amasaaha asaga 2 bajya kuvoma abandi bakibasirwa n’umwanda.

Abavuga ibi biganjemo abo mu mirenge ya Byumba na Kageyo mu karere ka Gicumbi baganiriye na kglnews.com,bavuga ko ukwezi gushyize batazi ikitwa amazi meza ibituma bajyakuvoma amazi yanduye nabwo bakoze urugendo rurerure.

Nizeyumuremyi Patrick,utuye mu mudugudu wa Ruyaga Akagali ka Gacurabwenge umurenge wa Byumba yagize ati”umenya robine mfite mu rugo ari umurimbo”,ubu maze ukwezi kurenga ntazi icyitwa amazi,kugira ngo mbone ayo gukoresha jyakuvoma Kabageshi,nduhuka gukora uru rugendo  iyo nagize amahirwe imvura ikagwa nibwo mbona amazi yo gukoresha yewe ninayo nkoresha ndiguteka ,nkanayanywa”.

Akomeza avuga ko ngo iyo ukwezi gushyize babona umukozi wa Wasac aje kureba ayo bakoresheje kandi nta cyitwa amazi babonye ukwezi kose.
Yagize ati”ukwezi iyo gushyize jyakubona nkabona umukozi wa Wasac araje akareba muri konteri kandi ntamazi twigeze tubona pe nimudukorere ubuvugizi Wasac iduhe amazi”.

Naho Niyigena Pelagie,utuye mu mudugudu wa Nyirabadugu Akagari ka Gihembe,umurenge wa Kageyo yagize ati”ku muntu ufite imbaraga akoresha nibura isaaha n’igice kugira ngo agere Kabageshi kandi naho amazi tuhavoma abayanduye cyane,iki kibazo twakigejeje ku bakozi ba Wasac ishyami rya Gicumbi batubwirako bagiye ku gikemura ariko twarategereje amaso ahera mu kirere”,ntituzi iherezo ryacyo pe.

Niyigena akomeza agaragaza ingaruka barikugirwaho no gukoresha amazi yanduye.

Yagize ati”kubera kunywa amazi yanduye bamwe muri twe turigutaka inzoka zo mu nda,yewe hari nubwo umuntu arara adakarabye kubera kubura amazi yo gukaraba,urugero nkiyo twiriwe mu mirimo tugahingura bwije turara tudakarabye pe”.
Photo umuyobozi wa wasac Kabazayire.

Kabazayire Lucie,umuyobozi wa Wasac Ishami rya Gicumbi, yemeza kl atarazi imiterere y’iki kibazo gusa ngo agiye kugikurikirana.

Mu butumwa bugufi yoherereje umunyamakuru wa kglnews.com yagize ati”mwiriwe,mwamfasha kumenya aho ariho?none se bakubwiye ko bakimara kubura amazi bamenyesheje Wasac?kubura amazi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye ariko bakubwira umuntu bamenyesheje icyo kibazo nahobatuye kugira ngo tugikurikirane.

Imibare y’Akarere ka Gicumbi y’uy’umwaka igaragaza ko muri aka karere abaturage bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 86.9%ariko nubwo bimeze gutya ntibabura gutaka ko atabageraho uko bikwiye ibituma bamwe bakoresha  amazi yanduye,abandi bagakoresha ay’ibishanga,ibi bikaba bigaragazako hakiri urugendo rurerure kugira ngo gahunda ya Guvernoma  y’imyaka 7 igamije kwihutisha iterambere(NST1) izarangira muri 2024 aho buri muturarwanda  azaba agerwaho n’amazi meze ndetse n’amashanyarazi igerweho.

Yanditswe na NGENDAHIMANA Jean Pierre.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro