Dore umukinnyi ukomeye ikipe y’igihugu ya Senegal igenderaho ushobora kudakina igikombe cya Africa kubera ikibazo cy’imvune

Pape Matar Sarr uvuka muri Senegal ashobora kutazakina igikombe cya Africa kubera ikibazo cy’imvune yagiriye mu mukino ikipe ye ya Tottenham Hotspur yatsindagamo ibitego 3-1 ikipe Bournemouth.

Uyu mukinnyi wari wabanje mukibuga akanitwara neza agatsinda igitego ku munota wa 9 nyuma yaho nibyaje kuba byiza kuko yaje gusohoka mu kibuga mu gice cya mbere kubera imvune yaragize.

Pape Sarr ukina hagati mu kibuga, imvune ye itumye Senegal igira icyuho kuko yarari mu bakinnyi bagenderagaho.

Ntago haramenyekana igihe azamara hanze y’ikibuga,kuko bataremeza niba bikomeye cyangwa bidakomeye cyane.


Pape Matar Sarr asohoka mu kibuga mu gahinda gakomeye nyuma yo kugira imvune ikomeye.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda