Arsenal nyuma yo gutsinda Crystal Palace abafana bayo bo muri Kenya bakoze igikorwa gikomeye

Kuwa gatandatu tariki 20 Mutarama 2024 nibwo ikipe ya Arsenal FC yagarutse mu kibuga itsinda ikipe ya Crystal Palace ibitego 5-0 nyuma yo kumara imikino 3 itazi uko amanota atatu asa, byatumye abafana bayo bo muri Kenya bajya mu rusengero gushimira Imana.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya, nuko abafana b’ikipe ya Arsenal bagiye mu rusengero ruherereye i Nairobi muri Kenya bashima Imana kuba yarafashije ikipe yabo ya Arsenal gutsinda Crystal Palace ibitego 5-0.

Gutsinda kwa Arsenal byashimishije cyane buri mukunzi wa Arsenal,kuko byari nyuma y’igihe kinini badatsinda muri Premier League, nyuma yo gutsinda Crystal Palace nibwo abafana bayo bo muri Kenya bagiye mu rusengero bambaye amajezi ya Arsenal bashimira Imana.

Arsenal ihanganiye igikombe cya shampiyona y’Abongereza Premier League,iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 43 inganya na Manchester City igifite umukino itarakina mu gihe irushwa na Leverpool ya mbere amanota 5.

Related posts

Khadime Ndiaye akomeje kwibazwaho: Ese koko ni we kibazo cya Rayon Sports?

Shampiyona yacu iri ku rwego rwo hasi nk’ikiraro gishaje!” – KNC aya magambo yatangaje ashobora gutuma abafana ba Rayon Sports bataza kureba umukino bafitanye na Mukura

Ese Urucaca ruzarokoka ibi bibazo, cyangwa rurimo guhumeka umwuka wa nyuma?