Umagabo w’ i Muhanga ibuye rya musanze mu kirombe riramuhitana

 

Ku mugoroba wo ku wa  Kabiri tariki ya 06 Gashyantare 2024 mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi, umugabo witwa Nsabamahoro Eric yakoraga muri Kampani y’amabuye y’agaciro yitwa MIMICO  iherereye muri uyu Murenge, yishwe n’ibuye ryamanuwe n’imvura nyinshi yaguye kuri uwo mugoroba.

Bamwe mubo bakorana bavuze ko iri buye ryabasanze barimo kwarura amabuye mu cyobo bagerageza guhunga  we aranyerera rimukubita mu mutwe w’inyuma n’amaguru.

Uwitwa Izabayo Fidele yagize ati” Twagerageje kumujyana kwa Muganga i Kabgayi ariko tugeze mu nzira ashiramo umwuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi , Nsabimana Védaste, avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba bavuganye na Kampani Nsabamahoro yakoreraga,  bemera ko  imihango yo gushyingura yose bayirengera ndetse bakaba bazatanga n’ibirebana n’amafaranga y’ubwishingizi kuko abakozi bose babishyuriye ubwishingizi.

Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, mu irimbi riherereye muri ako Kagari ka Butare.

Related posts

Igisikare cya Congo kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge ni babe maso byakomeye!

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika, Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero.