Gasogi United yongeye gukubita agashyi APR FC , Kiyovu Sports izuzugura AS Kigali yongera kuyereka ko ari umwami wa Kigali

 

APR FC yongeye guhagamwa na Gasogi United, zinganya ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona, Nkuko byagenze mu mukino uheruka kubahuza, Gasogi United yongeye guhagama APR FC,iyitesha gukomeza kuyobora shampiyona.

Mu wundi mukino wari utegerejwe,Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 cyatsinzwe na Erissa Ssekisambu ku munota wa 67 w’umukino.

Ikipe y’Ingabo iyoboye urutonde n’amanota 53 izigamye ibitego 22 mu gihe Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0, na yo yagize amanota 53 izigamye ibitego 14.

Mu yindi mikino yabaye, Musanze FC yatsindiye Rwamagana City i Ngoma ibitego 2-1 naho Gorilla FC inyagira Etincelles FC ibitego 4-1.

Kuri iki Cyumweru,Bugesera FC irakira Rayon Sports mu mukino iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda isabwa gutsinda hagasigara ikinyuranyo cy’amanota ane.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda